Rutsiro: Urubyiruko ruri mu itorero rurasabwa gukunda igihugu
Urubyiruko ruri mu itorero ry’igihugu ryo ku rugerero mu karere ka Rutsiro rurasabwa kwirinda amacakubiri ndetse no gukunda igihugu, bamagana abagisebya, barangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo bazigirire akamaro, bakagirire n’igihugu cyabo.
Ubu ni bumwe mu butumwa bahawe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro itorero ry’igihugu ryo ku rugerero mu karere ka Rutsiro tariki 06/12/2012.
Depite Mureshyankwano Marie Rose wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango ni we wafunguye ku mugaragaro itorero ry’igihugu mu karere ka Rutsiro. Yasabye intore guha agaciro kanini amasomo bigira mu itorero kuko ari ingirakamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati: “Mugire ishyaka ryo gukunda igihugu cyababyaye, muharanire indangagaciro, mwirinde ikibi cyose n’igisa na cyo, muharanire iterambere ry’igihugu cyanyu, mukunde Abanyarwanda, kandi ibyo mwigira hano nimuhava muzabishyire mu bikorwa kugira ngo igihugu kizarusheho gutera imbere”.
Bamwe mu ntore ziri mu itorero bagaragaje ko bishimiye cyane itorero ry’igihugu ndetse banavuga n’akamaro bumva ribafitiye.
Uwitwa Uwiragiye Olive yagize ati : “Iri torero ndabona ryari ngombwa cyane kubera ko tuhigira ibintu byinshi bijyanye n’uburyo bwo gukunda igihugu, gukundana hagati yacu, no kwita ku ndangagaciro zigomba kuturanga nk’urubyiruko”.

Mugenzi we witwa Sebatware Joseph we asanga akamaro ka mbere k’itorero ari ugutoza urubyiruko umuco. Ati: “Tuzi ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, natwe ubwacu aha turi twaje gutozwa umuco kugira ngo ejo hazaza ubwacu tuzagire icyo twimarira”.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, itorero ryo ku rugerero ryatangiye tariki 30/11/2012 rikaba rizarangira tariki 22/12/2012.
Mu karere ka Rutsiro, inyigisho z’itorero ry’igihugu ziratangirwa ku ma site abiri atandukanye: Bumba na Murunda. Bose hamwe ni 640 bakaba barimo abakobwa 289 n’abahungu 351.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|