Rutsiro: Urubyiruko Gaturika rwakoze umuganda ufite agaciro ka miliyoni

Urubyiruko Gaturika rwo muri paruwasi ya Crète Kongo Nil ruvuga ko gusenga gusa bidahagije ahubwo ko bijyana n’ibikorwa by’iterambere. Mu minsi itatu rwari rumaze mu ihuriro ngaruka mwaka ryarangiye tariki 16/12/2012 rwakoze uumuganda ufite agaciro k’amafaranga miliyoni.

Uru rubyiruko rwatunganyije ahari kubakwa ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro. Icyo gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko 280 rwaturutse mu ma santrali atandatu agize paruwasi ya Crète Congo Nil.

Bamaze iminsi itatu mu ihuriro ry’urubyiruko, basenga, basabana, bahugurwa ku bumenyi butandukanye mu byerekeranye n’ijambo ry’Imana, ariko batibagiwe n’ibikorwa by’iterambere harimo n’uwo muganda.

Gusenga babifatanya n'ibikorwa by'iterambere.
Gusenga babifatanya n’ibikorwa by’iterambere.

Umwe mu bitabiriye iryo huriro witwa Nyiranduhura Annonciata yagize ati : “Gusenga bijyana n’ibikorwa, tugasenga dufite n’umutima wo gutanga ubufasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere”.

Ibi kandi byagarutsweho n’undi witwa Imaniragaba Ildephonse, aho we asanga igikorwa cy’umuganda bakoze ari uburyo bwo gutegura aho barumuna babo ndetse n’abana babo bazigira.

Ati: “Roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima, amaboko yacu ni yo agomba gukorera igihugu cyatubyaye”.

Urubyiruko gaturika ruri mu ihuriro rwakoze isuku ahubakwa amashuri y'uburezi bw'ibanze.
Urubyiruko gaturika ruri mu ihuriro rwakoze isuku ahubakwa amashuri y’uburezi bw’ibanze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules, yavuze ko uwo muganda ari umusanzu ukomeye basigiwe n’urwo rubyiruko.

Ati: “ Ibintu bijyanye n’amasuku cyangwa finissage byari bikiri imbogamizi none badufashije kuzikuraho ndetse badufasha kwesa uwo muhigo ku buryo uyu munsi wa none tuvuga ko abanyeshuri bazatangira hafite isuku, hameze neza nta kibazo gihari”.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka