Rutsiro: Umwana w’imyaka umunani yitabye Imana akubiswe n’inkuba
Solange Iradukunda w’imyaka umunani y’amavuko yitabye Imana akubiswe n’inkuba, nyina we bari kumwe agwa igihumure, ariko hashize umwanya muto aza kuzanzamuka, kuri uyu wa Gatanu tariki 6/12/2013.
Inkuba yahitanye uwo mwana mu gihe imvura yarimo kugwa mu ma saa Munani z’amanywa. Uwo mwana na nyina bari bacanye umuriro bari kota mu nzu yabo, aho batuye mu mudugudu wa Gahunga mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro.
Claudine Yadufashije, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya, nawe yemereye Kigali Today ko ayo makur ari impamo ariko nyina yaje kubasha kuzaznzamuka nyuma yo kugwa igihumure.
Iyo nkuba ngo yari ifite ubukana kuko yakubise inzu irahomoka, aho yakubise ku nzu hazamo umwenge. Icyakora ku bw’amahirwe abandi bantu bo muri urwo rugo bo babashije kuyirokoka, barimo umwana wari uryamye, n’abandi bana babiri bari bagiye mu isoko, hamwe na se wari wagiye mu kazi.
Inkuba zimaze iminsi zitwara abaturage bo mu duce dutandukanye tw’akarere ka Rutsiro, icyakora ubuyobozi bw’ako kagari buvuga ko nta wundi muntu wo muri ako kagari inkuba zaherukaga kwivugana.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mwana nyakwigendera Imana imwakire mu bayo
Hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse hakamenyekana impamvu mu Turere tw
intara y
Iburengerazuba hakaunda kuba ibiza biturutse ku nkuba hagafatwa ingamba bitabaye ibyo zizatumara ku bavandimwe kandi tukibakeneye.