Rutsiro : Umuyobozi w’akagari yatawe muri yombi azira ruswa
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, Nsengiyumva Etienne yatawe muri yombi tariki 07/01/2014 akimara kwakira ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda yari ahawe n’umuturage.
Uwo muturage yakorewe urugomo n’abantu batatu bamukubise tariki 04/10/2013 bamukomeretsa ku mutwe, ijisho rye rimwe na ryo rirangirika. Yagiye kwivuza ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro, ariko ntibabasha kumuvura, bamwohereza ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga.
Amaze koroherwa yagarutse mu rugo asanga abamukoreye urugomo batarakurikiranywe, atanga ikirego kuri polisi, bamukorera dosiye ariko kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka ikaba yari ikiri kuri polisi itarashyikirizwa ubushinjacyaha, abakomerekeje uwo muturage na bo bakaba barakomeje kugaragara mu bice batuyemo nta mpungenge bafite.
Umuyobozi w’akagari yabwiye uwo muturage ko umupolisi ufite dosiye ye ari inshuti ye, amugira inama yo gushaka ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda, noneho akazabimugereza kuri uwo mupolisi kugira ngo akunde yohereze dosiye ye mu bushinjacyaha.
Uwo muturage yabitekerejeho, asanga agiye kugura serivisi yemerewe guhabwa ku buntu, kandi ko ayo mafaranga na we yayifashisha mu mibereho ye ya buri munsi, ikibazo cye akigeza ku buyobozi bwa polisi ya Rutsiro, sitasiyo ya Gihango, ababwira ko umuyobozi w’akagari ari kumwaka ruswa kugira ngo ikibazo cy’uwo muturage kibone gukurikiranwa.
Polisi yumvise ikibazo cy’uwo muturage maze ifotora inoti umunani z’ibihumbi bibiri n’izindi enye z’igihumbi uwo muturage yagombaga guha uwo mu gitifu. Akimara kuyamuhereza tariki 07/01/2014, abapolisi na bo bari hafi aho bahita bayamufatana bamuta muri yombi.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba akaba n’umugenzacyaha mukuru muri iyo ntara, Chief Superitendent Francis Gahima yabwiye abaturage ko polisi ibereyeho gutanga serivisi nziza ku bayigana bose nta kiguzi kuko ari zo nshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturage ndetse n’umutekano w’ibyabo.
Ibyo uwo muyobozi yasabye umuturage ko agomba gutanga amafaranga kugira ngo polisi ikunde imufashe ngo ntabwo byemewe, ahubwo umuturage agomba kugera kuri polisi ku giti cye kandi agahabwa serivisi ku buntu.
Yibukije abayobozi ko na bo badakwiye gukoresha ububasha bafite mu buryo butemewe, bashuka abaturage, ahubwo ko bakwiye kubayobora mu nzira nyazo bakwiye kunyuramo kugira ngo ibibazo byabo bikemuke.
Abayobozi kandi yabasabye kudahishira uwakoze icyaha, ahubwo ko bagomba gufasha polisi kubona ibimenyetso bihagije ku muntu wese ukekwaho icyaha kugira ngo hamenyekane niba ibyo akekwaho ari ukuri.
Umuturage wakorewe urugomo agaragaza ko afite impungenge z’umutekano we bitewe n’amakuru yatanze agaragaza amakosa y’umuyobozi w’akagari atuyemo. Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba yamaze impungenge uwo muturage, asobanura ko nta muntu ukwiriye gutinya kuvuga ukuri.
Uwo muturage rero na we ngo nta mpungenge akwiye kugira kubera ko polisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze babereyeho kumurindira umutekano kimwe n’abandi bose, kandi ko aramutse agize icyo aba hari ababibazwa.
Uwo muyobozi w’akagari asanzwe afite andi madosiye atandukanye agaragaramo ko arya ruswa, ku buryo umubano yari asanzwe afitanye n’abaturage utamwemereraga kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta ndetse no kubakangurira gutanga imwe mu misanzu irimo nka mituweli, ibi bigatuma aka kagari kaza ku myanya ya nyuma ku ntonde ziba zigaragaza uko utugari duhagaze ku rwego rw’akarere muri gahunda zitandukanye.
We ubwe yari amaze iminsi yarandikiye ubuyobozi bw’akarere ndetse na njyanama y’umurenge wa Mushubati asaba ko yahindurirwa akagari bitewe n’uburwayi, ariko ababikurikiranira hafi bakavuga ko yari asigaye abwira abaturage ntibamwumve.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
uriya ni umupangu w,abaturage batishimiraga umuyobozi wabo habeho gushishoza kwa polisi hatzagira urengana
Uriya mutego ntawe utawugwamo,kuko kugirango umuturage ajye kuri polisi bapange uriya mugambi, ntabwo byatwaye igihe gito, kandi no kudakora dossier ni uko hari amakosa ya polisi. Nonese ko dossier yari iri mu maboko yo polisi, uriya muturage afite ubujiji bungana bute bwo guha gitifu ruswa ataranabivuganyeho n
ufite dossier ? Gitifu se yabwiwe n
iki ufifite dossier...kuki se uwemeye gutanga iyo ruswa adakurikiranwa niba icyaha kireba bombi?Njye ndabona uyu muyobozi w’akagari akwiye gufungirwa ruswa yatse hagati aho n’umupolisi akabanza akirukanirwa mu gipolisi ko akazi kamunaniye akaba yarananiwe kugeza dossier kuri parquet ubundi agafungirwa na Ruswa kuko bariya bakubise umuntu bakamumena ijisho bakaba bidegembya nabo yabaciye ruswa. Ariko muzi abapolisi bo mu byaro inda mbi yabo!!!! Muri Rutsiro siho hari na none wa musaza wakuwe amenyo azira makuru yatanze muri gacaca umupolisi akaruca akarumira??? Rwanda we
utanga ruswa wese agomba guhanwa kuko imunga igihugu igatuma kidatera imbere ibibazo by’abaturage bikadindira
Yampayinka Theoneste!!! Ubu se uyu ko yari yarahereye kera bamwiyama ubu arabona ko atikozeho kweli? Koko ingeso ntishira, ishira nyirayo yapfuye!!!