Rutsiro: Umuyobozi w’akagari akurikiranyweho kunyereza amafaranga y’abatishoboye
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, Aloys Nahimana, akurikiranyweho kunyereza amafaranga ibihumbi 176 yakusanyijwe guhera mu kwezi kwa kane 2013 mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atanzwe n’abaturage kugira ngo afashe abacitse ku icumu batishoboye.
Ubusanzwe buri mwaka mu cyumweru cyo kwibuka, ni ukuvuga kuva ku itariki 07 kugeza kuri 13 z’ukwa kane, ndetse no mu minsi ikurikiyeho abaturage bo mu midugudu itandukanye igize akarere ka Rutsiro bakusanya inkunga kugira ngo bafashe abacitse ku icumu batishoboye.
Amafaranga yakusanyijwe buri munsi abarirwa imbere y’abaturage, raporo igatangwa ku nzego zo hejuru mu kagari, ku murenge no mu karere, kugira ngo bakurikirane, bamenye niba yose yagejejwe kuri konti yitwa IBUKA RUTSIRO, hanyuma yaba ataboneka bagakurikirana kugira ngo bamenye aho yaba yaraburiye.
Ubuyobozi bw’akarere busaba ko abacitse ku icumu batishoboye ba buri murenge bakora umushinga ubyara inyungu, amafaranga akava kuri ya konti ahita abashyikirizwa, noneho bakayakoresha muri wa mushinga.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, avuga ko muri urwo rwego rwo gukurikirana ayo mafaranga, ari bwo bamenye ko amafaranga yakusanyijwe mu kagari ka Murambi atageze kuri konti yagombaga gushyirwaho.
Ati “imidugudu yo yarayakusanyije iyaha umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kugira ngo ayashyire kuri iyo konti, ariko ntiyayashyiraho, aho tubimenyeye rero tumusaba ko yayashyiraho, ntiyabyubahiriza, noneho rero tumushyikiriza inzego z’ubutabera kugira ngo zimukurikirane.”
Muri ako kagari ka Murambi hari harakusanyijwe amafaranga agera mu bihumbi 176. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yabashije kwishyuramo ibihumbi 50 gusa, ariko na yo ngo ayatanga bigoranye kuko babanje kumutumiza mu nama njyanama y’akarere noneho abona gutanga ayo ibihumbi 50 hagati y’ukwezi kwa munani n’ukwa cyenda.
Bakomeje kumwihanganira no kumusaba ko n’andi asigaye ayashaka vuba akayishyura ariko akomeza kwica amatwi.
Aloys Nahimana na we yemera koko ko ayo mafaranga atashyizwe kuri konti yagombaga gushyirwaho, akavuga ko yayataye ubwo yari mu nzira ayajyanye ku murenge.
Nyuma ngo bakomeje kumwihanganira kugira ngo ayashake, aza kubona macye arayishyura. Nyuma yo kugenzura bagasanga ayo mafaranga yose atarayishyuye, byabaye ngombwa ko polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, sitasiyo ya Gihango imuta muri yombi tariki 23/10/2013, asabwa kwishyura ayo mafaranga mu maguru mashya.
Ayo mafaranga koko yahise ashakishwa tariki 25/10/2013 akaba yari yamaze no gushyirwa kuri konti yagombaga gushyirwaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko utundi tugari twose two twamaze kuyazamura uko bikwiye, ndetse akarere kakaba karamaze kuyashyikiriza abacitse ku icumu batishoboye bo mu mirenge kugira ngo batangire bayakoreshe imishinga bateguye.
Icyakora abo mu murenge wa Gihango bo ntabwo barayahabwa kuko babanje gutegereza ko uwo munyamabanga nshingwabikorwa wo mu kagari ka Murambi yishyura ayakusanyijwe mu kagari ayobora.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
No Muri Nyamagabe Mu murenge Wa Kibirizi Akagari Ka Karambo Executif Wako Kagari Agiye Gutuma Abaturage Bahera Mu Bukene Kubera Ruswa No Kutegera Abaturage Ngo Amenye Ibibazo Bafite Muzabikurikirane Birakabije