Rutsiro: Umuturage witwa Mukarugambwa yabaye intangarugero mu kwicungira umutekano

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, yashimiye umugore witwa Philomene Mukarugambwa kubera ko yamubonye agenda n’amaguru ku musozi wabo kandi atahamumenyereye atazi n’uwo ari we, akamubaza ikimugenza.

Mu ruzinduko umuyobozi w’aka karere aheruka kugirira mu murenge wa Mukura, yageze aho asanga ni ho umuhanda ugarukira biba ngombwa gusiga imodoka akora urugendo rw’amaguru ahareshya n’ibirometero bitanu, kugira ngo abashe kugera hakurya ku kigo cy’amashuri abanza cya Mwendo.

Mu nzira, umuyobozi w’akarere yanyuze kuri uyu mubyeyi Mukarugambwa wasaruraga ibishyimbo hanyuma ngo uwo mubyeyi agira amakenga. Ati : “Bari batatu, mbabonye numva ngize ikibazo ndamvuga ngo ninsanga ari ibikomeye cyangwa se bagatinda kunyibwira nditabaza undi mugabo wari hafi aho”.

Theoneste Mpozembizi uturanye na Mukarugambwa na we akibabona yahise aza abakurikiye ngo amenye ikibagenza, abagezeho asanga bamaze kwibwira Mukarugambwa. Avuga ko yashakaga kumenya abo ari bo, kugira ngo amenye niba badashobora kuba aria bantu bahungabanya umutekano.

Byukusenge yageneye agashimwe uwo mugore, mu gihe ahandi hose yari yanyuze agenda n’amaguru nta wigeze amubaza ikimugenza. Mu nama yakoranye n’abaturage bo muri ako gace yabasabye gufatira urugero kuri uwo mugore.

Ati: “ Duhora dukangurira abantu bose ko igihe cyose babonye umuntu utamuzi, umuhagarika mu kinyabupfura, ukamusuhuza ukamubaza aho ava n’aho ajya, bityo wamugiraho impungenge ugahita ubimenyesha ubuyobozi cyangwa se inzego z’umutekano kugira ngo ababishinzwe babikurikirane”.

Abatuye ku misozi yo mu murenge wa Mukura ari na yo ibonekamo ishyamba kimeza rya Mukura, bazi ingaruka z’umutekano mucye kuko ari tumwe mu duce twabereyemo intambara ikomeye y’abacengezi mu myaka y’1998 igahitana ubuzima bwa bamwe mu bari bahatuye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka