Rutsiro: Umuturage arashakisha uwamugongeye umwana agatoroka

Moise Muragijimana w’imyaka icyenda y’amavuko yagonzwe na moto mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuwa gatatu tariki 22/05/2013 ariko uwari utwaye moto wamugonze yahise akomeza arigendera.

Bamwe mu baturage babonye iyo mpanuka yabereye mu gasantere ka Kanyabihombo bavuze ko basanzwe bamuzi ku izina rya “GAFUTA” akaba asanzwe agenda muri ibyo bice agura inka zo kujya kubaga i Rubavu kuri Brasserie.

Abaturage bari hafi aho bahise bajyana umwana kumuvuza ku kigo nderabuzima cya Kivumu yari aturutseho avuye kugemurira umurwayi baturanye.

Aho ku kigo nderabuzima cya Kivumu bahise bamwohereza i Rubavu ku bitaro bikuru bya Gisenyi kubera ko yari yakomeretse ukuguru ku buryo bukomeye, aho igufa ry’umurundi ryitwa Ruseke ryari ryacitsemo kabiri.

Muri uyu muhanda ni ho impanuka yabereye.
Muri uyu muhanda ni ho impanuka yabereye.

Semarora Evariste ubyara uwo mwana wagonzwe avuga ko iyo mpanuka yateje ibibazo umuryango we kubera ko abanyeshuri biganaga n’uwo mwana mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bagiye kumusiga. Izindi mpungenge afite ngo ni uko iyo mpanuka ishobora gusigira ubumuga umwana we kubera uburemere yari ifite.

Ubwo burwayi kandi ngo buri gusaba umuryango w’uwo mwana amikoro menshi y’amafaranga y’ingendo yo kuva mu karere kamwe ujya mu kandi, ibyo gutunga abari kwa muganga ndetse n’ayo kwishyura kwa muganga.

Semarora asaba inzego zibishinzwe kumufasha gukurikirana uwamugongeye umwana, hagati aho ikibazo cye kikaba kiri gukurikiranwa na Polisi ikorera mu karere ka Rubavu.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka