Rutsiro: Umurenge wa Gihango urateganya kurangiza inyubako esheshatu z’utugari mu mezi atandatu ari imbere

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro burateganya kwihutisha umuhigo w’inyubako z’utugari ku buryo mu mezi atandatu ari imbere utugari dutandatu twose tuzaba dufite inyubako dukoreramo.

Ku ikubitiro barateganya kubaka inyubako eshatu mu mezi atatu ya mbere, inyubako z’utundi tugari dutatu na zo zikazubakwa mu yandi mezi atatu akurikiyeho.

Inyubako z’utugari bateganya guheraho bubaka ni iz’utugari twa Ruhingo, Murambi na Congo Nil. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules, avuga ko bihaye amezi atatu kandi ko bafite icyizere ko izo nyubako eshatu za mbere zizaba zarangiye.

Ati : “nta hantu badafite ibikoresho, hose byamaze kuhagera. Urumva rero ko amezi atatu byanze bikunze inzu tuzaba twazigiyemo kandi hari icyizere dukurikije ingero z’ukuntu twagiye twubaka inyubako z’amashuri, dore ko nazo ubu duhagaze neza”.

Akagari ka Murambi ni kamwe mu tugari dutatu twihaye amezi atatu kugira ngo tube twarangije inyubako.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari, Aloys Nahimana avuga ko mu mezi atatu bazaba barangije iyo nyubako dore ko ibyangombwa by’ibanze byamaze kuboneka.

Ati: “Dufite icyizere kubera ubushake abaturage bacu bafite bwo kugira ngo babone aho kujya bakira serivisi. Twarangije gusiza ikibanza, amabuye tumaze kuyabona, ndetse n’amatafari tumaze kubona ibihumbi 30 mu gihe tuzakoresha ibihumbi 50, tumaze gukusanya n’imisanzu ingana n’amafaranga ibihumbi 50, n’umufundi twaramubonye, twamaze kuvugana na we, dufitanye amasezerano ko azatangira kubaka tariki 07/01/2013”.

Buri muturage ufite imyaka guhera kuri 18 kuzamura utari umunyeshuri atanga umusanzu w’amafaranga 500. Mu kagari ka Murambi bateganya no gutumira abantu bavuka mu kagari ariko batuye hirya no hino kugira ngo babashishikarize gutanga umusanzu.

Barateganya kandi gushakisha undi musanzu mu bigo n’amakoperative atandukanye akorera muri ako kagari.

Akagari ka Murambi nta nyubako y’akagari kagiraga bakaba bakoraga batira. Ngo bamaze gukorera ahantu hane hatandukanye bigatuma kubika inyandiko bigorana akaba avuga ko nibabona iyo nyubako bizaborohereza cyane kuko bizatuma barekera aho gukomeza gusembera.

Inyubako y’akagari ifite metero 15 kuri metero icyenda. Utugari turazubaka dukurikije amabwiriza duhabwa n’akarere arebana n’imiterere y’inyubako y’akagari.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Yes, Jules ni wowe umurenge wa Gihango wari ukeneye, ureke abakubanjirinje ( Raphael & edouard) birirwaga mu matiku gusa yo gutoteza abakozi b’umurenge n’utugari kandi aribo babaye bafasha S.E w’umurenge kugera kuri iyo mihigo. Komerezaho ukorane neza n’inzego zose z’umurenge ( CNF, CNJ, ibuka, Abarezi,...) ntacyo utazageraho.

Reberaho Raph. yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

Yes Big up Man Jules! ni wowe umurenge wa Gihango wari ukeneye ureke abakubanjirije ( Raphael & Edouard) birirwaga mu matiku yo kwiruka inyuma y’abakozi babatesha umutwe aho babaretse ngo bakore mu bwisanzure. Ariko rero Murambi ikeneye n’umuhanda wayambukiranya uvuye ku Kivumu, ugaca ku mashuri ya primaire werekeza Kibingo( Bugina). Byose uzabigeraho n’ukorana n’abakozi b’umurenge bawe neza!

Reberaho Raph. yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka