Rutsiro: Umumotari wakoreshaga ibyangombwa bihimbano yatawe muri yombi

Ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yafashe umumotari witwa Uwiringiyimana Leonard w’imyaka 32, yafashwe atwaye moto ifite icyangombwa cy’ubwishingizi cy’igihimbano (insurance), akaba yafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera, Umudugudu wa Kayove.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Banaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Uwiringiyimana yafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo muhanda ubwo bari mu kazi.

Yagize ati “Abapolisi baramuhagaritse bamusaba ibyangombwa arabyerekana ariko bageze ku cyangombwa cy’ubwishingizi bakigiraho amacyenga. Barashishoje basanga icyo cyangombwa cyanyujijwe mu mashini bagisubiramo (Scan) bahindura amatariki.

Icyo cyangombwa cyari cyararangiye tariki ya 22 Ukwakira 2021, bahindura amatariki bashyiraho ko kigomba kuzarangira tariki ya 22 Mata 2022”.

CIP Karekezi avuga ko Uwiringiyimana amaze gufatwa yemeye ko icyo cyangombwa bagihinduye ariko avuga ko ari undi muntu wabimukoreye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ibyaha ahubwo bakanyura mu nzira zemewe n’amategeko.

Yagize ati “Uriya muntu yahinduye icyangombwa cy’ubwishingizi yirengagiza ko n’ubundi ikoranabuhanga ryari kuzabigaragaza iyo aramuka agize ikibazo gisaba ko hagenzurwa kiriya cyangombwa, cyane ko yari yaragihinduye ku buryo bugaragara kuko ari umukono na kashe bigaragara ko atari umwimerere”.

Uwiringiyimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango, kugira ngo hatangire iperereza hashakishwe uwamufashije guhimba kiriya cyangombwa.

Itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka