Rutsiro : Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yitabye Imana azize impanuka
Patrice Hakizimana wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro yari ari kuri moto agongwa n’imodoka ahita yitaba Imana mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 23/04/2013.
Umugore we witwa Anastasie Nyirabasinga yavuze ko Hakizimana yavuye iwe mu rugo hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yerekeza ku kigo cya Lycée de Nyundo agiye kureba icyangombwa cyemeza ko umwana wabo witegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye yahize icyiciro rusange (Tronc Commun).
Yagezeyo arakibona ahita agaruka ariko akiri hafi y’ikigo hakaba no hafi y’ibiro by’umurenge wa Nyundo ahita agongwa n’imodoka yitaba Imana.
Ababibonye bavuga ko yari kuri moto, noneho imodoka nini y’uruganda rwenga inzoga (BRALIRWA) imuturuka inyuma, imuca ku ruhande ariko igice cyayo cy’inyuma kiramugonga kimukururira munsi y’amapine, imodoka iramukandagira ku buryo bukomeye.

Umurambo we wamaze kugezwa iwe mu rugo, aho yari asanzwe atuye mu kagari ka Nyakarera mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa gatatu tariki 24/04/2013.
Hakizimana yari umugabo wubatse w’imyaka 48 y’amavuko akaba asize umugore n’abana batatu b’abakobwa. Yari amaze umwaka umwe ari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Boneza.
Mbere yaho yabanje gukorera mu murenge wa Mushubati mu gihe kigera ku myaka itanu, aho yabaye umukozi ushinzwe irangamimerere, aza no kuba umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge wa Mushubati.
Yabaye n’umwarimu mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo ishuri ryisumbuye rya APAKAPE no mu ishuri ryisumbuye rya Murunda.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
UWO MURYANGO WIHANGANEEE
Very sorry.Imana imwakire mubayo kandi ifashe n’abo mu muryango we basigaye kwihangana.
He was my former classmate at NUR. May your soul rest in peace.
He was my former classmate at NUR. May your soul rest in peace.
Oh my God!!!!!Birababaje
Birababaje kuba abantu bakibona impanuka ibaye bakihutira gusaka aho gutabara abagize impanuka. Ubwo twahageze hari abantu benshi ndetse na Police,twababajwe cyane no kumva ko hari uwamucuje telephone ye,ariko twasize hari abagiye gushaka iyo nkundamugayo kuko hari abavugaga ko bamuzi. Ba nyarwanda mureke twese twiheshe agaciro haba mu migi no mubyaro,kandi kubera ko biraje ishinga abayobozi bacu,natwe twese bizashoboka. Imana ikomeze abasigaye.
REQUIEM aeternam dona ei, Domine, et lux perpetua luceat ei. Requiescat in pace. Amen
May his soul rest in peace!
Imana imwakire mu bayo kandi twihanganishije umuryango asize.
Imana imuhe iruhuko ridashira