Rutsiro: Umugore yahawe akato kubera yanduye SIDA

Mukagasana Vestine acumbitse mu mudugudu wa Gitarama mu kagari ka Bugina mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, nyuma yo guhabwa akato ndetse agatandukanywa n’umugabo we kubera ko yanduye virusi itera SIDA.

Mukagasana yabanaga n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko batuye mu mudugudu wa Kagarama mu kagari ka Bugina mu murenge wa Gihango, ariko mu mwaka wa 2006, umugabo amaze kumenya ko umugore we yanduye virusi itera SIDA, yagiye gusaba ko batandukana, binyuze mu mategeko barabibakorera.

Mukagasana yabyaye umwana wa mbere mu mwaka wa 2003, uwa kabiri amubyara muri 2006. Mu gihe yari atwite inda ya kabiri ngo yagiye kwipimisha Sida kwa muganga nk’uko icyo gihe amabwiriza mashya yabiteganyaga.

Bajyanye kwipimisha basanga umugore yaranduye ariko kwa muganga ntibahita bamenya niba umugabo ari muzima cyangwa yaranduye, bamusaba kuzagaruka nyuma y’amezi atatu ariko yanga gusubirayo, ahubwo akajya aha akato umugore n’abana be.

Mukagasana ati: “Guhera ubwo umugabo aranyanga, anyangana n’abana babiri twari tumaze kubyarana”.

Umugore ngo ntiyongeye kugira uburenganzira mu rugo ndetse no ku mutungo, ku buryo no mu gihe yagiraga igitekerezo ashatse kugeza ku mugabo we kijyanye n’icyo bakora ngo biteze imbere, umugabo nta gaciro yagihaga.

Mukagasana avuga ko yigeze gusaba umugabo ko bakwimuka bakajya gutura ku mudugudu dore ko n’inzu babagamo yari yarasenyutse kubera gusaza, ariko umugabo arabyanga.

Mukagasana yagize impungenge z’uko umugabo we yashoboraga no kumwica yiyemeza kwahukana asubira iwabo ku ivuko ajyanye n’abana be babiri.

Ageze iwabo yasanze hari ubukene bukabije, yigira inama yo gusubiza abana umugabo ariko ubuyobozi buramubwira ngo yihangane akomeze abarere kuko bari bakiri bato. Umukuru ngo yari afite imyaka icyenda mu gihe umuto yari afite imyaka itandatu.

Icyo gihe umugore ikibazo cye yakibajije no mu nama yari yakoreshejwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard amwemerera isakaro, abwira n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango ko bareba uburyo bubakira uwo mubyeyi kugira ngo akomeze yite kuri abo bana babone uko babaho kandi bige neza.

Umuryango wa Mukagasana wamuhaye ikibanza ndetse yubakirwa n’inzu y’ibyumba bibiri none mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kabiri yongeye kwibutsa umuyobozi w’akarere ko akeneye isakaro yamwemereye kugira ngo abone aho arerera abo bana.

Umuyobozi w’akarere yasabye ubuyobozi bw’akagari n’umurenge uwo mugore atuyemo ko bareba mu rutonde rw’abatishoboye bamaze igihe bahabwa imfashanyo muri VUP hanyuma bagashakamo umwe babona amaze kwiteza imbere bakamusimbuza Mukagasana.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka