Rutsiro: Umugore ashinjwa kwiba amashuka y’abasore yari agiye gusura

Umugore witwa Donata Tuyisabe ukomoka mu murenge wa Mushubati akarere ka Rutsiro, ahanganye n’umusore amushinja ko yamwibye amashuka ubwo yazaga ku musura agasanga yanitse.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/05/2012, niho Tuyisabe yacakiranye n’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25, mu gasanteri ka Congo Nil, akagari ka Congo Nil, umurenge wa Gihango amwishyuza amashuka yanuye akigendera ubwo nyamusore yari yinjiye mu nzu.

Uwo musore avugako Tuyisabe yaje aho acumbitse, aje kureba umusore babana witwa Karongi, ariko ntiyigera asuhuza ahubwo yiyanurira amashuka yari yanitse ku irembo ariruka, undi amwirukankanye aramusiga.

Tuyisabe we avuga ko atigeze agera aho aba basore bombi batuye, ko ahubwo yiriwe yinywera urwagwa arusangira na Karongi umusore avuga ko ari Mubyara we.

Gusa ku rundi ruhande abari bari aho bari batabaye uyu mugore, bo batangaje ko uyu mugore yaba yari yumvikanye n’umwe muri aba basore witwa Karongi ngo baryamane, yamumwihisha niko kujya kumushaka aho atuye.

Karongi we avugako nta gahunda yari afitanye Tuyisabe, ariko akemera ko basanzwe basangira inzoga.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubona umugore wirirwa mu kabari yinywera urwagwa birababaje, njye namugira inama yo kureka inzoga kuko azikomeje zishobora kumugeza kuri byinshi kandi bibi biteye isoni, nazireka n’ibitekerezo bye bizajya ku murongo.

yanditse ku itariki ya: 20-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka