Rutsiro: Umugezi wa Gatare wuzuye wica umwana unasenya ikiraro

Imvura idasanzwe yaguye mu ishyamba rya Gishwati ku cyumweru tariki 31/03/2013, bituma umugezi wa Gatare uri hepfo y’iryo shyamba wuzura wica umwana w’imyaka icyenda, ndetse n’ikiraro cyendaga kuzura kirasenyuka.

Amazi y’iyo mvura yaguye mu ma saa saba z’amanywa yaramanutse yangiza ibintu bitandukanye byo mu kagari ka Busuku, umurenge wa Nyabirasi birimo amazu y’ubucuruzi n’amazu yo kubamo mu gasanteri kitwa Gatare aho umugezi wa Gatare uhurira n’uwundi munini witwa Sebeya.

Abaturage bari muri ako gasantere mu gihe ibyo byabaga ngo babonaga ari nk’ibitangaza kuko aho byangije nta mvura yari yahaguye.

Abantu ngo barimo biyakira uko bisanzwe bavuye mu munsi mukuru wa Pasika, nibwo urusaku rw’abantu bari mu misozi ya Busuku batabaje ngo abari muri Gatare nibahunge. Mu kanya gato ngo amazi menshi cyane yaraje yiroha ahari hubatse amazu y’ubucuruzi, ane muri yo arasenyuka, ibintu byose byari biyarimo biragenda bitwarwa n’umugezi.

Umwuzure watunguranye kuko nta mvura yigeze igwa muri iyo santere yasenyutse.
Umwuzure watunguranye kuko nta mvura yigeze igwa muri iyo santere yasenyutse.

Imwe mu nzu zasenyutse harimo iyacururizwagamo n’uwitwa Bugirimfura Martin uhamaze imyaka irenga icumi ariko ngo ni ubwa mbere yari abonye ibintu nk’ibyo.

Mu nzu ye ngo harimo ibicuruzwa bifite agaciro kagera kuri miliyoni ebyiri ndetse na telefoni zibarirwa muri 80 z’abaturage baba bamuzaniye ngo abashyiriremo umuriro.

Hari n’inzu yari aherutse gutangiza yo kogosheramo ndetse n’ibikoresho byarimo byose bikaba byatwawe n’umugezi.

Uwitwa Munyakigali Thelesphore na we wari utuye muri ako gasenteri yasigaye iheruheru kuko amazu ye abiri yatwawe n’uwo mugezi. Yagize ati: “Ntacyo nsigaranye cyo gutunga abana banjye kuko ibyo nari mfite mu nzu byose n’inzu ubwayo bigiye mwese mureba ahubwo Leta ni yo mubyeyi dufite niturengere”.

Amazu y'ubucuruzi yasenyutse ibyarimo bitwarwa n'amazi.
Amazu y’ubucuruzi yasenyutse ibyarimo bitwarwa n’amazi.

Mu gasantere ka Gatare hahombeye ibintu bifite agaciro karenga miliyoni ndwi, umwana w’imyaka icyenda y’amavuko witwa Rukundo Eric ahasiga ubuzima, ndetse n’ikiraro cya Gatare akarere kubakaga cyari kimaze kugendaho miliyoni zisaga mirongo irindwi kirasenyuka.

Aho amazi y’uwo mugezi yaturutse na ho hashobora kuba hari ibindi byahangirikiye kuko hari ubwo wajyaga kubona ukabona nk’intumbi y’ihene, amabasi, amasafuriya, amajerekani, n’ibindi bigenda mu mazi utazi aho biturutse.

Kuri uyu wa kabiri tariki 02/04/2013 ni bwo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagiye kureba ahabereye iryo sanganya, akaba yari kumwe n’umuyobozi w’ingabo mu karere ndetse n’umukozi wa minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kutugezaho iyi nkuru ibabaje, Twifatanyije n’abaturage b’aka Karere bahuye n’ibiza, kandi tubabajwe n’uriya mwana wahasize ubuzima, ababyeyi ba Rukundo Eric, abavandimwe n’inshuti turabasabira kwihangana nubwo bitoroshye.Imana imwakire mu bayo.

murehsyankwano yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka