Rutsiro: Umugabo yagiye kwandikisha umwana mu irangamimerere ahita afungwa

Niyobuhungiro Félix utuye mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi agiye kwandikisha uruhinja rwavutse, nyuma y’uko bimenyekanye ko uwo babyaranye atari yujuje imyaka y’ubukure.

Ku itariki 10 Kanama 2021 ni bwo Niyobuhungiro yagiye ku murenge kwandikisha umwana wavutse, barebye mu irangamimerere ubuyobozi busanga uwo babyaranye yaratewe inda atarageza imyaka y’ubukure.

Amategeko y’u Rwanda agena ko ukoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utaruzuza imyaka 18, aba amusambanyije ndetse ugakurikiranwa n’amategeko.

Niyobuhungiro akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 16 agahita amugira umugore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, Uwamariya Clemence, avuga ko Niyobuhungiro yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana akanamutera inda.

Ati “Afunzwe kubera ko yaje kwandikisha umwana kandi yarateye inda umwangavu utagejeje ku myaka y’ubukure”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musasa buvuga ko umwana na nyina basubiye iwabo mu gihe amategeko agomba gukurikirana Niyobuhungiro, kuko yateye inda umukobwa ufite imyaka 16.

Ikibazo cyo gusambanya no gutera inda abakobwa b’abangavu, kimaze igihe kivugwa mu Rwanda kandi bikagira ingaruka ku bana basambanywa harimo no gutwara inda z’imburagihe.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018 umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832 mu gihe hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.
Mu nkuru Kigali Today yakoze tariki 27 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwavuze ko muri rusange mu Rwanda, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu kwezi k’Ukuboza 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe ubushinjacyaha yari 8,212, ayoherejwe mu nkiko yari 5,305, na ho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4,026, muri zo ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3,043.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye numva bamurekuza akajya kurera umwana,ndetse abo bana,kumufunga ntabwo arumuti,kuko Ari ugushira umuryango mukaga,gusa harebwe niba haba ibindi bihano namabwiriza bagenderaho.

Tuyishimire moise yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Rwose bamukanire urumukwiye, bigize ibimasa by’uturere bashuka Utwana tw’abandi badutesha ubuzima nah’ejo hazaza habo, yego n’Abakobwa b’iki gihe ntiboroshye, Ariko nabo ntibajya barinda kubon’ingaruka zo gutwar’inda na sida, Ibyo bigabo bigasigara bidegembya, Hoya bajye babakurikirana babafunge bizager’aho bigabanuke, n’uko batanga Ruswa bakarekurwa,

ABUBU yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

KT muzatubarize abanyamategeko cg abandi babishinzwe.

Ese nkubwo uwomwana babyaye ntaba ahohotewe kd we arengana.
Ntabundiburyo bqo kubahana hubahirizwa uburenganzira n’inyungu by’umwana?

Birasa naho umwana na we aba agiye mugihano kd ari umuziranenge!

Habimana Theophile yanditse ku itariki ya: 22-08-2021  →  Musubize

Ni byo nyine. Yumvaga ko bicira aho!?uwo ni uwo mwabonye n’ahandi biraba.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka