Rutsiro: Umugabo wakomerekeje umugore n’umwana yafashwe

Umugabo witwa Ngayabateranya wo mu Kagari ka Muyira, Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we, Uwifashije Claudine, amuziza ko yabwaye umukobwa, ndetse akomeretsa n’uwo mwana, ubu abahohotewe bakaba bari mu bitaro.

Ayo makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, aganira n’umunyamakuru wa Kigali Today, wavuze ko uwo mugabo yari yatorotse akimara gukora icyo cyaha, ariko akaba yafashwe kuri uyu wa 30 Kamena 2022, ngo akaba ategereje kugezwa mu butabera.

Uwifashije n’umwana we w’imyaka ibiri witwa Uwamahoro Ruth, ubu barimo kuvurirwa mu bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro.

Uwifashije yabwiye abaganga ko yari amaze igihe ku nkeke kubera yabanje kubyara umwana w’umukobwa, kandi mu muryango w’umugobo ngo babanza kubyara abahungu.

Uwo mugore wakubiswe mu ijoro rya tariki 28 Kamena 2022, yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Rutsiro, ariko kubera uburemere bw’ibikomere, we n’umwana we boherezwa ku bitaro bya Murunda.

Ntakuvugwaneza Thomas, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Rutsiro cyakiriye Uwifashije, avuga ko babohereje ku bitaro bya Murunda kugira ngo bakomeze kwitabwaho.

Agira ati “Twabakiriye mu masaha y’ijoro, turabafasha, umurwayi yatubwiye ko umugabo yamukubise amubwira ko atajya abyara umukobwa. Ubusanzwe abantu nk’abo bakorewe ihohoterwa tubohereza ku bitaro by’Akarere, ubu niho barimo kuvurirwa.”

Ntakuvugwaneza avuga ko n’ubwo Uwifashije n’umwana bababajwe bazavurwa bagakira, bitabaye ngombwa ko hagira urugingo bakurwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka