Rutsiro: Umucungamutungo w’ivuriro yaburiwe irengero

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko witwa Jérôme Muyoboke wari mucungamutungo w’ikigo nderabuzima cya Musasa giherereye mu Murenge wa Musasa ho mu Karere ka Rutsiro, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda miliyoni 6 y’iryo vuriro.

Uyu musore yabuze ku wa kane w’icyumweru gishize tariki ya 19/02/2015 akekwaho gutwara aya mafaranga y’ikigo nderabuzima kuko bahise bayabura kuri konti yacyo, ariko ngo ashobora no kuba arenga miliyoni esheshatu kuko hari andi babuze ariko bataramenya umubare nyawo.

Amakuru y’ibura rye yamenyekanye kuwa kane ahagana sa kumi n’imwe ubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge yahamagaraga kuri iryo vuriro asaba ko bamumushakira bagiye mu biro bye ndetse n’aho yabaga bagasanga ntawe uhari, bamuhamagaye abitaba ari i Rubengera mu Karere ka Karongi avuga ko agiye gutabara umuntu wagize ibyago mu Karere ka Nyagatare.

Kigali Today ikimara kumenya iyi nkuru kuwa gatanu tariki ya 20/02/2015 yagerageje kubaza amakuru ariko ntiyayabona kuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, yavuze ko umuyobozi w’ivuriro ariwe ubizi wagira icyo atangaza ariko nawe ntatange amakuru, ariko ku wa mbere tariki ya 23/02/2015, umunyamakuru wa Kigali Today akaba yabashije kumenya amwe mu makuru y’ibura ry’uyu musore.

Umukozi bakorana utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Gitifu yahamagaye avuga ko ashaka Jérôme turamushaka mu biro bye ndetse tujya n’iwe ariko ntitwamubona, nibwo twamuhamagaye atwitabira i Rubengera avuga ko agiye mu Mutara gutabara twibaza impamvu nta n’uruhushya yatse biratuyobera”.

Umuyobozi w’iryo vuriro, Vénant Iyakaremye ntacyo yashatse gutangaza kuko yavuze ko bagikusanya amakuru nyayo.

Ku murongo wa Telefoni igendanwa yagize ati “Jérôme yarabuze ariko nta makuru afatika nabaha n’ubu ndi kuri banki i Karongi aho ndi kureba amafaranga nyayo yaba yaracikanye amakuru afatika nzaba nyafite nyuma yo kuwa gatatu”.

Ubu uyu Muyoboke wabuze avuga ko yagiye gutabara telefoni ye igendanwa ntibasha kuboneka akaba akomeje gushakishwa ngo hamenyekane igituma abura ku kazi.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo   ( 1 )

UWO MUCUNGAMUTUNGO.INZEGO ZUMUTEKANO.ZIKOMEZE.GUKORA.UMURIMO WAZO.ZIFATANYIJE.NABATURAGE.BATANGA MAKURU.

HAMENYIMANA yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka