Rutsiro: Ubwato bahawe nk’ingobyi y’abarwayi bwatangiye gusazira mu mazi budakoreshejwe
Abaturage bo ku kirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bavuga ko ubwato bahawe nk’ingobyi y’abarwayi batabukoresha kuko bunywa lisansi nyinshi, bakifuza ko bahabwa ubuciriritse.
Ikirwa cya Bugarura igizwe n’imidugudu ibiri ariyo Bugarura na Rutagara. Yose hamwe yubatseho ingo 357 zigizwe n’abaturage 1794.
Abo baturage bubakiwe ivuriro (poste de santé) mu mwaka wa 2010 kugira ngo ryunganire abaturage bavunikaga bajya kwivuza hakurya y’amazi ariko iyo umuntu arembye cyane bamujyana kwivuriza ku bitaro bikuru bya Kibuye cyangwa se ku kigo nderabuzima cya Kinunu kiri hakurya y’icyo kirwa.
Mu mwaka wa 2011 akarere ka Rutsiro kageneye ubwato abatuye ku kirwa cya Bugarura nk’ingobyi yo kunganira umurwayi ukeneye kujya kwivuza hakurya y’icyo kirwa ariko bavuga ko bakomeje kuhahombera kuko ubwo bwato bumaze umwaka urenga buri mu mazi budakoreshwa.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Iyo umurwayi bamwohereje ku ivuriro rikuru ku Kibuye arirwariza, akishakira ubwato, moteri na lisansi kandi ubwato bwacu twarabuhawe bukaba bupfiriye mu cyambu hariya”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Rutayisire Deogratias, avuga ko impamvu ubwo bwato budakoreshwa ari uko bwahenda umurwayi waramuka ashatse kubugenderamo.
Rutayisire ati: “ Ubwato baduhaye ni bunini kandi burahenze. Moteri yabwo ijyamo essence ingana na litiro eshanu inshuro imwe kandi bugenda rimwe gusa igahita ishiramo.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza burasaba akarere ko kabahindurira kakabaha ubwato bworoheje bujyamo litiro imwe ya lisansi kuko nibura ari bwo bwatanga umusaruro.
Ubuyobozi bw’akarere na bwo busanga ubwo bwato ari bunini cyane ku buryo bwahendesha umurwayi ushaka kujya kwivuza.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, avuga ko bafite gahunda yo gushaka ubundi bwato bukoresha moteri iciriritse inywa wenda nka litiro imwe ya lisansi ku buryo umurwayi yajya abasha kwigurira lisansi bitamuhenze cyane.
Ubwo bwato bumaze hafi umwaka budakoreshwa bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 icyarimwe. Hamwe n’ibindi bikoresho bijyana na bwo birimo moteri, amakoti y’abagenzi n’ingofero (casques) byaguzwe miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|