Rutsiro: Ubuyobozi bw’akarere bwifatanyije n’abaturage mu gushyingura umukobwa wakubiswe n’inkuba

Abakozi b’akorera ku karere ka Rutsiro bahagaritse akazi kabo kuwa kabiri tariki 02/09/2012 nyuma ya saa sita kugira ngo bifatanye n’umuryango, hamwe n’abaturanyi mu gikorwa cyo gushyingura umukobwa witwa Dusabe Pascaline witabye Imana akubiswe n’inkuba tariki 01/09/2012.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yavuze ko babikoze mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro n’umuryango uwo mukobwa yabagamo, ndetse no kugaragaza uburemere baha ikibazo cy’inkuba zugarije abaturage b’akarere muri iyi minsi.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro yihanganishije umuryango wagize ibyago.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yihanganishije umuryango wagize ibyago.

Zimwe mu ngamba zafashwe zigamije guhangana n’inkuba zirimo gushyira imirindankuba (paratonnerre) ahantu hakunze guteranira abantu benshi.

Icyakora ngo ntibibuza ahari iryo koranabuhanga ko rimwe na rimwe na ho hibasirwa n’inkuba, ubundi na none bikaba bidashoboka ko ahantu hose hatuwe hashyirwaho ibyo byuma; nk’uko Byukusenge uyobora akarere ka Rutsiro abivuga.

Atanga urugero rwa za mudasobwa n’ibindi byuma biherutse gushya ku biro by’akarere nyamara uwo murindankuba uhari.

Igisigaye gishoboka ngo ni uko ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, hakorwa ubushakashatsi bwimbitse, hagamijwe kureba impamvu inkuba zibasira uturere tumwe na tumwe ku buryo bukomeye, hakagaragazwa kandi n’uburyo bwakoreshwa mu kwirinda izo nkuba.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

URUKUNDO NINEZA BAGARAGAJE MUGUTABARA IMANA IZABIBAHEMBERE

ASSOUMPTA yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka