Rutsiro: Ubuyobozi burizeza abatuye mu kigo cy’ishuri ko ikibazo cyabo kigiye gukemuka

Imiryango 10 y’abaturage bo mu Kagari ka Nganzo Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, babangamiwe no kuba batuye mu kigo cy’amashuri ku mpamvu zitabaturutseho, gusa ubuyobozi bukabizeza ko mu byumweru bibiri bazaba bahawe ingurane, ikibazo cyabo kigakemuka.

Kuba batuye bazengurutswe n'amashuri birababangamiye bakifuza guhabwa ingurane bakimuka
Kuba batuye bazengurutswe n’amashuri birababangamiye bakifuza guhabwa ingurane bakimuka

Bingoma Gaspard ni umuturage ufite imyaka ibarirwa muri 60, akaba atuye mu ishuri rya Groupe Scolaire Mutagatifu Aloys Rwinyoni, avuga ko aho atuye ahamaze imyaka myinshi ishuri ryaje rihamusanga kugeza aho ibyumba by’amashuri bimuzengurutse.

Ati "Ndi umuturage, iki kigo baje kucyubaka basanga mpatuye, batubariye tariki 15 Ukuboza 2020 batubwira ko amashuri azatangira tariki 18 Mutarama baramaze kutwishyura tukajya gushaka aho twimukira ariko kugeza ubu twarababuze, kandi ubutaka bwacu babwubatsemo bataduhaye ingurane."

Bingoma avuga ko kuba baturanye n’ikigo cy’ishuri gifite abana barenga igihumbi bibatera ibibazo.

Ati "Nk’ubu mbyuka njya guhinga ariko iyo tugarutse dusanga abana banduje imbuga yacu, bashwaratura inzugi, bagira urusaku ku manywa ntiwaruhuka, ibi bikiyongera ku bana bituma mu mbuga yacu tukagorwa n’amasuku ahoraho. Twasabye guhabwa ingurane ngo twimuke ntawe utwitayeho."

Abaturage bemera ko babariwe n’Akarere ka Rutsiro ni imiryango itatu ariko ivuga ko ibangamiwe no gutura mu kigo cy’ishuri ni imiryango 10.

Uwizeyimana Viateur amaze imyaka umunani aho atuye kandi ishuri ryubatswe mu mbuga ye, kugeza naho ubwiherero bwe bwasenywe kugira ngo ibyumba by’ishuri byubakwe.

Ati "Turabangamiwe cyane, nabariwe muri Mata 2020 ariko nakomeje kwibutsa kwishyurwa ngo nimuke babwira ko nshyira iterabwoba ku buyobozi, nyamara uko biri ubwiherero bwanjye bwasenywe hubakwa ibyumba by’amashuri. Amazi ava ku mashuri yinjira mu nzu yanjye akanyangiriza, ikindi iyo abanyeshuri bikanze umwarimu birukira mu nzu bamuhunga, ubwo icyo bakandagiye cyangwa bangije simfite uwo nabaza."

Abaturage babyita akarengane, abandi babyita uburangare ariko ikiriho ni uko gutura mu kigo cy’amashuri utahigisha cyangwa ngo uhakore bibangamiye abaturage.

Habimana Jean Damascène nawe yabariwe kwimurwa ariko ntarashobora kwishyurwa, avuga ko ubwiherero bwe bwujujwe n’abanyeshuri none yabuze aho acukura ubundi.

Ati "Ubuyobozi bwaraje burambarira butwara ibyangombwa by’ubutaka, ndetse mbwirwa ko nta kindi nemerewe kuhakorera. Kubera ubwiherero bw’ishuri buri kure, abanyeshuri bakoresha ubwiherero bwanjye kandi bwaruzuye. Simfite uburenganzira bwo gucukura ubundi, simfite ahandi ho kwerekeza, binsaba kujya kubusaba abandi baturanyi."

Icyo kibazo cy’ishuri rya Rwinyoni ryubatswe mu baturage, ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko kizwi n’ubuyobozi kuko bubasura kenshi.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance, avuga ko icyo kibazo Akarere kakizi ndetse karimo kubishakira igisubizo.

Ati "Iki kibazo n’ubwo kimaze iminsi kirimo gushakirwa igisubizo. Ibyari bikenewe kugira ngo abaturage bishyurwe byarujujwe, mu byumweru bibiri baraba bishyiye."

Ayinkamiye avuga ko imwe mu mpamvu yatumye abaturage batinda kwishyurwa ari ugutinda kuzuza ibyangombwa.

Ati "Amafaranga y’ingurane yari ahari ariko kubera gutinda kuzuza ibyangombwa byatumye amafaranga ashira, ubu turizera ko dufite ahandi tuzayakura tukishyura abaturage".

Icyakora abaturage bavuga ko ubwo babariwe batanze n’ibyangombwa bisabwa, ubuyobozi ari bwo bwatinze kuzuza ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka