Rutsiro: Ubutaka burakekwamo gukurura inkuba mu buryo bwihuse

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Jean Baptiste Nsengiyumva, aratangaza ko ubutaka bw’akarere ka Rutsiro bugiye gukorwaho ubushakashatsi mu rwego rwo kureba ibintu birimo bituma inkuba zikibasira cyane ugereranyije n’ahandi mu gihugu.

Uwo muyobozi avuga ko mu minsi ishize baganiriye n’abashakashatsi bo mu Busuwisi barebera hamwe ibyerekeranye n’uburyo inkuba zibasira umugabane wa Afurika. Icyagaragaye giteye impungenge ngo ni uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byibasirwa cyane n’inkuba kurusha ibindi. U Rwanda ngo rugira inkuba zirenga ibihumbi icumi ku mwaka.

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere two mu gihugu twibasirwa n’inkuba cyane, bigakekwa ko ikibazo nyamukuru gishobora kuba kiri muri bimwe mu bigize ubutaka bw’ako karere, iyi ikaba ari na yo mpamvu harimo gutegurwa gahunda yo kubukoraho ubushakashatsi.
Ngo hari igihe umuturage afata ubwo butaka akabwubakisha inzu ye, bityo akaba yishyize mu byago byo gukubitwa n’inkuba.

Inkuba ni ubwoko bw’amashanyarazi abyarwa n’igicu. Uko imiyaga igenda iza mu gicu, imyuka ishyushye igenda izamuka, imyuka ikonje ikamanuka.

Mu gihe iyo myuka inyuranamo mu kirere ngo hari igihe ihura, igasekurana maze bikabyara amashanyarazi agera kuri dogere seresiyusi ibihumbi 30. Ubwo bushyuhe ngo buba bukubye inshuro hafi eshanu ubushyuhe bw’izuba.

Ayo mashanyarazi ashobora kuvuka hagati y’ibicu bibiri cyangwa se hagati y’igicu kimwe n’ubutaka. Iyo bibereye hagati y’igicu n’ubutaka ngo ni bwo isi ihura n’ibibazo.

Inkuba rero nk’uko ari amashanyarazi afite ingufu zidasanzwe, ikintu cyose agezeho ashobora kugitwika cyane cyane iyo kirimo amazi. Ayo mashanyarazi ashobora gutwika n’umuntu uri hafi y’aho byabereye. Ibintu bikoze mu byuma, ubutabire ndetse no mu mabuye y’agaciro na byo ngo bishobora gukurura inkuba.

Ikindi ngo ni uko inkuba ikunda gukubita ahantu hari ubutumburuke bwigiye hejuru. Inkuba ishobora no gukururwa na bimwe mu bikoresho birimo imitaka ifite hejuru akuma gasongoye, ndetse ikaba yakururwa n’ibiti birebire, igakubita umuntu wugamye munsi y’igiti mu gihe imvura irimo kugwa.

Kugenda kuri moto cyangwa ku igare mu gihe imvura irimo kugwa na byo ngo byatuma abari kubigendaho bakubitwa n’inkuba.
Ibindi byinshi bijyanye n’inkuba ndetse n’uko yakwirindwa bikubiye mu mabwiriza MIDIMAR yateguye iyohereza mu turere twose tw’igihugu.

Nsengiyumva ushinzwe ubushakashatsi muri MIDIMAR avuga ko hagiye gukorwa ubushakashatsi ku butaka bwa Rutsiro kuko bukekwaho gukurura inkuba.
Nsengiyumva ushinzwe ubushakashatsi muri MIDIMAR avuga ko hagiye gukorwa ubushakashatsi ku butaka bwa Rutsiro kuko bukekwaho gukurura inkuba.

Uturere twasabwe kugeza ayo mabwiriza ku mirenge nibura na bo bakagira ahantu bayamanika kugira ngo abaturage bayabone, bityo bamenye uko bitwara kugira ngo bagabanye ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Amwe muri ayo mabwiriza asaba abantu gushyira imirindankuba (paratonnerres) hejuru y’inyubako ndende kimwe n’ahandi hose hakunze guteranira abantu benshi. Icyakora ibi ngo ntabwo bikunze korohera umuntu wese wifuza umurindankuba kubera ko uhenda.

Hari umurindankuba umwe ushobora kurinda ahantu hanini

Nsengiyumva ushinzwe ubushakashatsi muri MIDIMAR avuga ko baherutse kuvugana na sosiyete yo mu Bufaransa icuruza imirindankuba, iyo sosiyete yemeza ko hashobora kubaho umurindankuba munini ushobora kurinda akagari kose cyangwa se umurenge.

MIDIMAR ngo irateganya kureba ahantu hugarijwe cyane hakenewe gushyirwa iyo mirindankuba kugira ngo noneho habeho gukangurira abantu, ibigo by’amashuri, amavuriro n’ahandi hakunda guhurira abantu benshi, bakusanye amafaranga bagure uwo murindankuba umwe ushobora kurinda ahantu hagutse.

Ku kibazo abantu bakunze kwibaza niba inkuba ishobora gukubita nta mvura irimo kugwa ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko ari amarozi mu gihe hari aho bibaye, Nsengiyumva avuga ko ibyo ari ibintu bishoboka cyane kuko igicu kirema inkuba gishobora kuboneka mu kirere nubwo imvura yaba itarimo kugwa.

Nsengiyumva arakangurira abantu bose kubahiriza amabwiriza yabafasha kugabanya ibyago byo gukubitwa n’inkuba ndetse bakirinda n’amakimbirane akunze kubaho mu miryango, aho umuntu usanga yarakariye mugenzi we amushinja ko yamuroze inkuba.

Ibi ngo babishingira ku kuba inkuba ishobora kuza igatwara umuntu umwe imukuye mu bandi benshi nyamara bo bagasigara.

Nsengiyumva yavuze ko ubundi uko ingufu zigenda zimanuka ziva mu kirere, inkuba igenda yisaturamo udushami twinshi, noneho ingufu z’amashanyarazi na zo zikaza zitandukanye bitewe n’udushami.
Nsengiyumva ati “ushobora kuba uhagararanye na mugenzi wawe ikagukubita, nyamara we ntimugereho bitewe n’izo mpamvu.”

Abantu barebare ngo baba bafite ibyago byo gukubitwa n’inkuba kurusha abagufi kuko ubusanzwe inkuba zikunda gukubita zihereye ku bisumba ibindi.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri MIDIMAR avuga ko hari n’ubundi buryo bwafasha umuntu kumenya intera inkuba ziri gukubitiramo. Yavuze ko iyo ubonye umurabyo, ubara amasegonda ari hagati y’umurabyo ndetse no kumva urusaku, noneho ya masegonda wabonye ukayagabanyamo gatatu. Ibyo ubonye ngo ni ibilometero biri hagati yawe n’aho inkuba ziri gukubitira, bityo ukamenya niba zikwegereye cyangwa niba ziri kure.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 5 )

ubushakashatsi bukorwe pe! kuko ushobora gusanga wamugani ubutaka aribwo bwifitemo bimwe mubishobora gukurura inkuba abaturage bakaba bibwirako ari amarozi cg ibindi bidafitiwe gihamya kandi wenda hari icyakorwa ubwo butaka bugakira cg niba ari ubwo kureka gukoresha nabyo bikamenyekana , ubwo bushakashatsi bwihutishwa ahubwo

martini yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

turashimira abayobozi bacu bahora badushakira ibisubizo ku bibazo twahuye nabyo , kuko bitwerka ko badukunda

mukasa yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Mu mugi wa kibungo no mu nkengero bazarebe naho hashobora kuba hari icyo kibazo. Kubera uko gukeka nabiganiriye n’umuntu uhavuka ariko utarakomeje kuhatura ambwira ko i Kazo hari umuryango wari uhatuye buri mwaka inkuba (z)ikamukubitira inka. Kandi mu myaka ishize inkuba yanakubise abana b’abanyeshuri bo ku kigo cya ASPEK kiri hafi ya Rond point ya Kibungo n’i Mutenderi. Nyamuneka naho muzahigeho kuko usanga bavuga ngo ni ibyo mu Gisaka. Nagerageje gushaka abantu ngo babyigeho ariko ntibyankundira. Biranshimishije kuba icyo kibazo gikurikiranwa.

Gakwenzire yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

rwose bayobozi bacu mwaba mudufashije kuko inkuba ziyogoje u Rwanda muri iyi minsi , bityo bikaba byaduhesha amahoro

uwera yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Narebe igihe inkuba zatangiliye guhitana abantu (umwaka kumwaka ) nibura guhera 1950 kugeza nonaha , kuko abatanga buhamya bahali , NIBWO UBWO BUSHAKASHATSI BULI BUREBE NIBA ALI UBUTAKA KOKO CG UMUVUMO !!!CG IGIHANO CYIMANA

JURU yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka