Rutsiro: Polisi yatanze mitiweli 100 ku bantu batishoboye
Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye mu murenge wa Nyabirasi tariki 28/04/2012, yashyikirije inkunga ubuyobozi bw’akarere amafaranga ibihumbi 300 yo gufasha abantu 100 batishoboye kubona mitiweli.
Ashyikiriza iyo nkunga, CIP Mutimura Prudence yatangaje ko iyo nkunga ari ikimenyetso cyo gushima abaturage ubufatanye bagaragarije Polisi batanga amakuru yatumye bashobora guta muri yombi abanyabayaha batandukanye muri ako karere.
CIP Mutimura yongeraho ko abaturage bafatanyije na Polisi muri gahunda yo gutera ibiti mu karere ka Rutsiro kandi aboneraho umwanya wo kubasaba gukomeza ubwo bufatanye.
Yagize ati “Turasaba abaturage b’akarere ka Rutsiro gukomeza gutanga amakuru kuri polisi kuko ari bwo buryo bwizewe bwo kurwanya no gukumira ibyaha.”
Igikorwa cyo gutanga mitiweli ku batishoboye kiri muri gahunda ya polisi yo kwita ku mutekano w’abantu, aho inagira kandi uruhare mu burezi bw’imyaka icyenda y’ibanze yubaka amashuri ndetse na gahunda ya Girinka.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|