Rutsiro: Perezida yahishuriye abanyarutsiro ko yari agamije kureba aho bageze biyubaka
Mu ruzinduko Umukuru w’Igihuhu Perezida Paul Kagame yagiriye mu karere ka Rutsiro, yatangarije abaturage bo muri aka karere ko urugendo rwe rwari rugamije kureba aho ibyo bamusezeranyije ko baziteza imbere babigejeje.
Kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2015 nibwo Perezida Kagame nibwo yongeye gugendera aka karere, nyuma y’imyaka itanu ahavuye ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu matora ya manda ya kabiri.

Yagize ati “Baturage ba Rutsiro ndabasuhuje kandi ndizera ko mukomeye ,naje hano rero kubasura ngo ndebe aho mugeze mutera imbere nk’uko twabyiyemeje ubwo mwantoraga n’ubwo bamwe bashobora gutekereza ko naba naje kwiyamamza sibyo na gato.”
Perezida yashimye abaturage aho bamaze kugera ariko anabasaba gukomeza gukora cyane biteza imbere banateza imbere igihugu. Yavuze ko uko u Rwanda rumeze ubu siko rwahoze mu myaka 15 ishize.

Yavuze ko ibyagezweho byose ari abaturage babigizemo uruhare, bityo ngo bagomba gukomeza ku buryo muyindi myaka 10 iri imbere u Rwanda ruzatandukana n’urwubu.
Yaboneyeho umwanya wo kubasezeranya ko ibikorwa remezo birimo umuhanda wa Kaburimbo, kongera amashuri n’amashanyarazi bizabageraho.
Abaturage bitabiriye uru ruzinduko nabo ngo bishimiye ko Perezida yabasuye ndetse akanabaha impanuro kandi ko bagiye kuzubahiriza bashyira mu bikorwa ibyo babwiwe.

Mukaruhimbi Daphrose utuye mu kagari ka Sure mu murenge wa Mushubati yagize ati” umubyeyi yadusuye twishimye kandi yaduhaye impanuro zo gukora cyane tuzabyubahiriza kuko na bibiliya ivuga ngo ( udakora ntakarye)”.
Nta bibazo byinshi Perezida yabajijwe ariko ibyabajijwe yasabye abo bireba kubishakira umuti mu maguru mashya,akaba yasoje yizeza abanyarutsiro kuzagaruka kubasura kandi ko ntaho agiye ari kumwe nabo.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uru rugendo rwaraye rugenze neza, abanyarutsiro baraye bishimye cyane