Rutsiro: Nyuma yo gukusanya umusanzu wabo bategereje ko EWSA ibagezaho umuriro
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bamaze imyaka ibiri barakusanyije amafaranga kugira ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi none barasaba ko ibikorwa byo kubegereza umuriro byakwihutishwa.
Nyuma yo kubona ko mu murenge wa Kigeyo harimo ingomero eshatu z’amashanyarazi (Gashashi, Nkora, Cyimbiri) nyamara abenshi mu baturage bakaba nta muriro bafite, ubuyobozi bw’umurenge bwiyemeje kubashishikariza gukusanya imisanzu yabo kugira ngo EWSA na yo izabone uko ibegereza umuriro w’amashanyarazi.
Ku ikubitiro, abaturage barenga 140 babyumvise vuba batangira gukusanya imisanzu yabo, hamwe ndetse ibikorwa byo kubegereza umuriro biratangira ariko bigeze hagati birahagarara.
Umwe mu baturage bashakaga umuriro w’amashanyarazi witwa Jean Damascene Bizimana avuga ko abayobozi b’umurenge n’ab’utugari bakanguriye abaturage gutanga amafaranga y’ifatabuguzi, bamwe bagenda batanga ibihumbi 15 gusubiza hejuru, abandi bumvikana ko bazagenda bayatanga buhoro buhoro.
Ati “none ubu ntabwo tuzi aho byahereye, nta muriro twigeze tubona, ayo twari tumaze gutanga na yo ntitwigeze tuyasubizwa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Jean Baptiste Uwihanganye, na we yemeza ko abo baturage bakusanyije imisanzu yabo irenga miliyoni eshanu, ariko bakaba batarabona umuriro. Icyo ubuyobozi bw’umurenge bubafasha ngo ni ukubakorera ubuvugizi kuri EWSA.
Usibye abo baturage bo mu murenge wa Kigeyo, hari abandi baturage bo mu murenge wa Murunda ahitwa Kajugujugu na bo bafite ikibazo nk’icyo cyo gukusanya imisanzu nyamara ntibabone umuriro.
Icyo kibazo kandi kiri no mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, aho abaturage na bo bakusanyije amafaranga bakaba barategereje umuriro ariko ntibawubone.
Umukozi wa EWSA ishami rya Karongi, ushinzwe gukurikirana ibijyanye no gukwirakwiza ingufu, Dusengimana Damien avuga ko impamvu imirimo itihuse nk’uko byari biteganyijwe byatewe n’uko nta bikoresho bihagije byari bihari. Ubu ibyo bikoresho biri mu nzira biva muri Afurika y’Epfo, bikaba ngo bishobora kuzagera i Kigali mu kwezi kwa cyenda.
Amafaranga abo baturage bakusanyije yo ngo aracyari kuri ayo makonti bayashyizeho, akaba azimurirwa kuri konti za EWSA imiyoboro y’amashanyarazi imaze kubakwa mu mirenge yabo. Amafaranga yose hamwe umuturage asabwa gutanga kugira ngo abone umuriro agera ku bihumbi 58.
Abo baturage basanga baramutse babonye umuriro w’amashanyarazi, ibikorwa by’iterambere byakwiyongera ndetse n’imvune bahuraga na zo bajya gushaka umuriro ahandi zikagabanuka.
Ubuyobozi bwa EWSA ishami rya Karongi butanga icyizere ko ibikoresho byatumijwe muri Afurika y’Epfo nibigera mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda abo baturage bazahita begerezwa umuriro ndetse mu gihe gito bagatangira kuwukoresha.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|