Rutsiro: Nubwo hari abafungwa, ntibibabuza gukomeza gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa

Mu misozi n’ibishanga bitandukanye byo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Rutsiro, abana bato barimo abafite munsi y’imyaka 10 hamwe n’abagabo barimo abafite imyaka kugeza kuri 60, bacukura ijoro n’amanywa amabuye y’agaciro arimo gasegereti, colta na wolfram mu buryo butemewe n’amategeko.

Nubwo benshi bavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari ko kazi kabatunze kuva kera bakiri abana, muri iyi minsi babukora ari nko kwiba kuko kuva muri Kamena 2012 Leta yahagaritse amwe mu masosiyete yacukuraga amabuye y’agaciro mu ntara y’uburengerazuba kubera ko bwakorwaga mu buryo bwangiza ibidukikije ndetse bugatwara n’ubuzima bwa bamwe mu babukora kubera ko nta byangombwa bihagije babaga bafite.

Icyo gihe amasosiyete ndetse n’amakoperative yacukuraga amabuye y’agaciro yategetswe kuvugurura imikorere cyangwa se atabikora akamburwa uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro. Bamwe bakoze ibyo basabwaga ndetse batangira gukora mu buryo bushya ariko hari abandi bagishakisha ibikenewe kugira ngo bagaruke.

Ibyo byatumye basiga ibirombe bacukuragamo ntawe ubigenzura bituma abaturage bishoramo bakabicukura uko bishakiye.

Abaturage bacukura uko bishakiye ndetse ugasanga hajyamo n'abana bato.
Abaturage bacukura uko bishakiye ndetse ugasanga hajyamo n’abana bato.

Kimwe muri ibyo birombe byigaruriwe n’abaturage giherereye mu mudugudu wa Shyembe mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo kirombe bukorwa n’umuturage uwo ari we wese, hadakurikijwe itegeko na rimwe, ndetse amabuye buri wese abonyemo akayagurisha n’uwo ashatse.

Abaturiye icyo kirombe nta kandi kazi bakora usibye gushakisha imibereho muri ibyo birombe haba ku manywa ndetse na nijoro. Bifashisha ibikoresho biciriritse birimo amasuka, ibitiyo n’amapiki, igiteye impungenge cyane kikaba ari uko nta buryo na bumwe baba bafite bushobora kubarinda impanuka.

Bamwe muri bo binjira mu myobo imbere bitwaje amatoroshi kuko haba harimo umwijima bakavamo bazanye igitaka cyangwa se ibumba. Barijyana mu mugezi uri hafi aho bakayungurura, igitaka kikagenda hagasigara utubuye duto duto tw’umukara. Ni yo mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Abana bato ni bo ahanini bakoreshwa mu kuyungurura iryo bumba cyangwa se igitaka.

Umwe mu bacukura ayo mabuye mu buryo butemewe witwa Edward Bazumutima w’imyaka 44 y’amavuko avuga ko mu mibereho ye atunzwe no gucukura amabuye y’agaciro.

Yagize ati: “ikiro cyazo iyo tukibonye tukigurisha ibihumbi bine cyangwa bitanu, mu gihe mbere NRD yatuguriraga ku bihumbi bitatu. Amafaranga mbonamo atuma mbasha kwita ku mugore wanjye n’abana batatu kandi nkabasha no kubatangira mituweli”.

Amabuye babonye bayagurisha n'uwo ari we wese ufite amafaranga.
Amabuye babonye bayagurisha n’uwo ari we wese ufite amafaranga.

Abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe babanza kwiruka mu gihe babonye umuntu batazi yerekeza kuri ibyo birombe kuko baba bacyeka ko ari abo mu nzego zishinzwe umutekano baje kubafata, icyakora nyuma bamaze kubona ko atari bo bagarutse bakomeza akazi kabo.

Imwe mu mpamvu bacukura ariko bafite ubwoba ni uko bagenzi babo bagera kuri 20 batawe muri yombi na polisi mu mezi abiri ashize. Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi na we ubwe yari mu mukwabu watumye 14 batabwa muri yombi bafatiwe muri ibyo birombe.

Abaheruka gufatwa ni abagera kuri batanu bafashwe na polisi ku munsi w’intwali. Polisi yari yahamagawe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bitewe n’uko abacukuraga barwaniyemo, babiri muri bo bikabaviramo gukomereka bajyanwa kuvurizwa ku bitaro bya Murunda.

Mu zindi ngorane bakunda guhuriramo, harimo ibibuye bikunda kuriduka bikabagwaho cyangwa se bikabafungiranamo imbere. Ngo hari n’igihe haza insoresore zahura n’umusaza ufite intege nke avuye gucukura zikamutegeka kugabana cyangwa se bakamwambura amabuye yose yari yabonye.

Abajijwe niba nta bwoba atewe n’izo ngaruka ziviramo n’urupfu kuri bamwe, undi musaza witwa Frederic Ntibankunze yagize ati : “None se watinya kugenda mu modoka kubera ko ishobora gukora impanuka? Kugwa muri aka kazi na byo biba ari impanuka kimwe n’izindi”.

Mugenzi we witwa bazumutima Edward avuga ko niba Leta ishaka kubabuza gucukura mu buryo butemewe, igomba kuzana sosiyete cyangwa se koperative noneho ikabaha akazi kugira ngo na bo babone uko babaho.

Ibirombe biherereye mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya byahoze bicukurwa na sosiyete yitwa NRD (Natural Resources Development), ariko yaje guhagarikwa mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2012 na minisiteri y’umutungo kamere kubera ingaruka zaterwaga n’uburyo bakoragamo.

Minisitiri w'umutungo kamere na we ubwe yigeze kujya mu mukwabu wo gufata abacukura mu buryo butemewe.
Minisitiri w’umutungo kamere na we ubwe yigeze kujya mu mukwabu wo gufata abacukura mu buryo butemewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya, Reberaho Raphael, avuga ko inzego z’ibanze nta bushobozi zifite bwo guhagarika abo baturage kubera ko baba biteguye kugirira nabi umuntu wese ushatse kubitambika imbere adafite ubushobozi buhagije bwo guhangana na bo.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe kugenzura ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri minisiteri y’umutungo kamere, Francis Kayumba, avuga ko NRD yategetswe kuvugurura imikorere bitarenze uku kwezi kwa kabiri, hanyuma bakabona gukomeza ibikorwa byabo byo gucukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro.

Uyu muyobozi akaba yasabye ko inzego z’ibanze zagira uruhare mu gukumira ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, kugenzura imikorere y’amasosiyete acukura ayo mabuye ndetse no kureba niba afite ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo yemererwe gucukura.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka