Rutsiro: Ngo gusesagura mu minsi mikuru byabaye amateka
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko gukoresha amaranga menshi basesagura mu minsi mikuru byamaze gucika kuko bitabubaka.
Babivuze kuri uyu wa 25 Ukuboza 2015 bizihiza Noheri. Bavuze ko kwizihiza Noheri kimwe n’indi minsi mikuru bigomba kubaho ariko hatabayeho gusesagura.

Florence Imanishimwe, umukbwa w’imyaka 25 twahuye ava gusenga, yagize ati" Gusessagura mu minsi mikuru si ngombwa, icyangombwa ni ukuzirikana icyo uwo munsi uvuze aho gukoresh amafaranga witwaje iminsi mikuru. Wakagmbye kuyakoresha ufite gahunda".

Naho Nyiribambe Pierre, wo mu kigero cy’imyaka nka60 we, yagize ati “Ubu rero hari abitwikira iyi minsi mikuru bagasesagura amafaranga ariko njye nkutikije uko twabikoraga kera mbona muri Rutsiro byarahindutse. Usanga ari ibisanzwe ariko bitabujije ko biziiza iminsi mikuru."

Nubwo bamwe bavuga ko iminsi mikuru itatuma basesagura, hari n’abavuga ko impamvu ari uko amafaranga yabuze aho bavuga ko kubura amafaranga bituma abantu bifata ntibakoreshe amafaranga. Mu Karere ka Rutsiro, nk’akaree k’icyaro nta myiteguro ya Noheri idasanzwe yabaye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ngusesagura sibyiza uzasesagura ejo ukaririmba urwo ubonye dukore ibiringobwa