Rutsiro: Minisitiri Kamanzi yifatanyije n’abaturage mu muganda wo gutunganya imihanda y’imigenderano

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2014 mu karere ka Rutsiro wabereye mu murenge wa Kigeyo mu kagari ka Nyagahinika, hakaba hatunganyijwe imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero ebyiri.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi yavuze ko yishimiye kugaruka mu murenge wa Kigeyo no gufatanya n’abaturage igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi.

Batunganyije umuhanda ufite uburebure bwa kilometero ebyiri.
Batunganyije umuhanda ufite uburebure bwa kilometero ebyiri.

Yagarutse no ku kamaro ko gutunganya bene iyo mihanda y’imigenderano, asobanura ko iyo mihanda ihuza ingo z’abaturage ikabavana mu bwigunge, bakabasha guhahirana kandi n’amajyambere akabasha kubageraho. Yaberetse ko iyo mihanda izatuma imodoka zibasha kugera aho zitageraga, ndetse n’uwagize umurwayi, imbangukiragutabara ikabasha kumugeraho iwe mu rugo mu buryo bworoshye.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gukomeza gutunganya iyo mihanda y’imigenderano no guteraho ibiti n’ibyatsi birimo urubingo mu rwego rwo kurwanya isuri no kubona ubwatsi bw’amatungo.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gukomeza gutunganya iyo mihanda no kuyiteraho ibyatsi n'ibiti hagamijwe kurwanya isuri.
Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gukomeza gutunganya iyo mihanda no kuyiteraho ibyatsi n’ibiti hagamijwe kurwanya isuri.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yashimiye abitabiriye umuganda, abaganiriza kuri gahunda zitandukanye zirimo gusaba abaturage guharanira kurya indyo yuzuye haba ku bantu bakuru ndetse no ku bana hagamijwe guca burundu indwara zikomoka ku mirire mibi.

Yasabye abaturage guhinga imboga, ariko ntibazijyane ku isoko zose uko zakabaye ngo usange zigiriye akamaro abandi, mu gihe umuturage wazihinze we yishimiye kwakira amafaranga no kuyajyana mu nzoga.

Iyi mihanda izafasha abaturage kugenderana n'imbangukiragutabara zibagereho mu buryo bworoshye.
Iyi mihanda izafasha abaturage kugenderana n’imbangukiragutabara zibagereho mu buryo bworoshye.

Abitabiriye umuganda bibukijwe ko ibikorwa byo kwibuka twiyubaka bikomeje, ko bitarangirana na tariki ya 13 z’ukwa kane, ahubwo ko bikomereza cyane cyane mu bigo bitandukanye, ibyo kandi bigahuzwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho Abanyarwanda baharanira gufatana urunana, kunga ubumwe no gukora ibikorwa byose bafatanyije, hagamijwe iterambere ry’igihugu.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka