Rutsiro: Minisitiri Kamanzi yafatanyije n’abaturage gutera ingemwe za kawa ibihumbi 22

Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi arasaba abaturage b’umurenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro gufata neza ingemwe za kawa bateye mu muganda rusange kuko zizabagirira akamaro mu minsi iri imbere.

Ibi Minisitiri Kamanzi yabikanguriye abo baturage nyuma y’umuganda rusange wabaye tariki 22/02/2014 yakoreye hamwe na bo wo gutera ingemwe za kawa ibihumbi 22 zatewe kuri hegitari icyenda mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Izo ngemwe za kawa zatewe mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi witabiriye uwo muganda yasabye Abanyamushubati gufata neza izo ngemwe bateye, kuko akamaro kayo kazagera ku bantu benshi.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gufata neza no gukorera kawa yatewe kuko izagirira akamaro abantu benshi.
Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage gufata neza no gukorera kawa yatewe kuko izagirira akamaro abantu benshi.

Ati“Iriya kawa rero, agaciro kayo nzi ko katazagarukira kuri ba nyirayo gusa umunsi yeze, ahubwo twese kazatugeraho. Abo twatereye mu mirima yabo, nagira ngo bafashijwe na ba agoronome b’akarere, umurenge n’abandi bakangurambaga musanzwe mukorana, musubire hariya twateye, iriya kawa muyitazurire, muyishakire n’ifumbire.”

Minisitiri Kamanzi yaganiriye n’abaturage b’umurenge wa Mushubati ku zindi gahunda zitandukanye, abasaba gutunganya imihanda y’imigenderano yo mu midugudu yabo, abasaba ko igomba guhora itunganye kandi abaturage bakabigiramo uruhare.

Kawa ni kimwe mu bihingwa byitaweho cyane mu karere ka Rutsiro.
Kawa ni kimwe mu bihingwa byitaweho cyane mu karere ka Rutsiro.

Ati “ntabwo bikwiye ko abaturage b’epfo iriya bazeza imyaka ngo bananirwe kuyigeza ku masoko ya hafi n’aya kure kubera ko nta muhanda ugerayo. Iyi mihanda kuyikora nta kibazo kirimo, twayikora ubwacu, cyane cyane inzira nta yindi ni uguca mu buryo bw’umuganda.
Murabona ko umuganda ibyo umaze kugeza ku gihugu cyacu bitashobokaga, ntako bisa.”

Nyuma y’umuganda muri uwo murenge wa Mushubati habaye igikorwa cyo gutora abajya muri komite z’imidugudu basimbura abatari bakizirimo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyarwanda kwiyubakira iguhugu niyo ntego yacu kandi tubigeze kure. dukomeze kwiheska agaciro kandi twihute mu iterambere

malaika yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka