Rutsiro: Inyubako ya koperative y’abakozi b’akarere yahagaritswe ituzuye kubera kutubahiriza amasezerano

Mu gihe hashize icyumweru n’igice rwiyemezamirimo Gatarayiha Augustin uhagarariye sosiyete y’ubwubatsi ECORBAT ahagaritse kubaka inzu y’ubucuruzi y’abakozi b’akarere ka Rutsiro, aratangaza ko iyi koperative yishe amasezerano bari baragiranye bituma ahagarika imirimo yo kubaka.

Koperative COTOPROCO (Congo Nil tourism Promotion Cooperative) igizwe n’abakozi 240 kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rwego rw’akarere yiyemeje kubakisha inzu y’ubucuruzi mu Kagari ka Congo-Nil mu Murenge wa Gihango isezerana na rwiyemezamirimo Gatarayiha kuzamuha amafaranga angana na 20% mu gice cya mbere ariko ntibubahiriza amasezerano ahitamo kuba ahagaritse imirimo.

Uko inzu ya Koperative y'Abakozi b'Akarere ka Rutsiro izaba imeze niyuzura.
Uko inzu ya Koperative y’Abakozi b’Akarere ka Rutsiro izaba imeze niyuzura.

Gatarayiha agira ati “Koperative yarantengushye kuko ibyo twumvikanye njya gutangira kubaka si byo bakoze kuko nanagerageje kuba nkoresheje amafaranga yanjye ngeze aho mbasaba amafaranga twumvikanye bambwira ko batayafite kuko twari twumvikanye kumpa 20 ku ijana by’amafaranga yose iyi nyubako izatwara mu gice cya mbere ahubwo bo bampa 10% .”

Perezida wa COTOPROCO, Niyonzima Tharcisse, we avuga ko impamvu batamuhaye amafaranga bumvikanye ari uko batarayabona kuko bamaze gusaba inguzanyo muri Banki y’Abaturage ariko bakaba bagitegereje cyokora akizeza rwiyemezamirimo ko bitazatinda.

Agira ati “Ni byo koko twamuhaye amafaranga twari dufite kuri konti agera kuri miliyoni 60 ariko si uguhemuka ahubwo ni uko Banki y’Abaturage dukorana na yo yatinze kuduha inguzanyo turi kuyisaba ariko nkurikije aho bigeze Rwiyemezamirimo azabona andi mafaranga vuba ubundi akomeze kubaka.”

Iyi gorofa y’ubucuruzi izaba igeretse gatatu ngo izuzura itwaye abarirwa muri miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda ubu aho igeze ngo rwiyemezamirimo akaba amaze gukoresha abarirwa muri miliyoni 150.

Nubwo rwiyemezamirimo yahagaritse akazi avuga ko iyi koperative yamutengushye ariko ngo yashoboye kwishyura abo yakoresheje ku buryo bamwe mu bakozi be twaganiriye bahamya ko ntawe arimo umwenda.

Mabarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ko numva bibananiye kare,amadeni yo ntiyabura kbs

Augustin yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka