Rutsiro: Inyakiramashusho 100 zizakwirakwizwa mu midugudu muri uyu mwaka w’imihigo wa 2012-2013

Akarere ka Rutsiro karateganya gushyira inyakiramashusho (televiseurs) nibura 100 hirya no hino mu midugudu muri uyu mwaka wa 2012-2013 hagamijwe gufasha abaturage kumenya amakuru ndetse no gukurikira ibiganiro bitandukanye biganisha kuri gahunda za Leta.

Ku ikubitiro izo nyakiramashusho zizashyirwa mu bigo by’amashuri, ibigo nderabuzima ndetse n’ahandi ku dusanteri hakunze guteranira abantu benshi; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rutsiro bishimiye iyo gahunda ibateganyirijwe ariko bagaragaza impungenge z’uko hari aho televisiyo Rwanda itabasha kugaragara neza.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko bisaba kuvugana n’ababishinzwe kugira ngo bakomeze barebe uko cyakemuka.

Abandi baturage na bo bavuga ko hari aho batarabona umuriro bityo bagashaka kumenya uko bazabasha kubyaza umusaruro izo nyakiramashusho. Umuyobozi w’akarere asanga bishoboka ko aho batarabona umuriro bagurirwa inyakiramashusho idahenze cyane hanyuma hakagurwa na moteri yo kuyikoresha.

Kuba nyinshi muri izo nyakiramashusho zizaba ziri mu bigo, ngo nta mpungenge bigomba gutera abaturage bo mu mudugudu icyo kigo giherereyemo kuko na bo bazemererwa kwinjiramo bakabasha gukurikirana amakuru cyangwa se n’ibindi biganiro.

Icy’ingenzi ngo ni uko bizajya bikorwa kuri gahunda ndetse no ku masaha atabangamiye gahunda z’ikigo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka