Rutsiro: Inkangu yishe abantu batatu bo mu rugo rumwe
Umugabo n’abana be babiri bari batuye mu murenge wa Murunda mu kagari ka Twabugezi bitabye Imana bishwe n’inkangu y’umusozi waguye ku nzu yabo. Iyo nkanu yatewe n’imvura yari imaze iminsi itatu igwa ijoro n’amanywa mu karere ka Rutsiro.
Umugabo witwa Bizimungu Antoine w’imyaka 43 n’abana be babiri barimo uwitwa Siborurema Jean d’Amour w’imyaka 13 y’amavuko hamwe n’undi witwa Habimana Bonaventure w’imyaka 11 ni bo bitabye Imana.
Tariki 17/04/2013 mu ma saa yine z’amanywa umukingo wo haruguru waramanutse uhitana indi mikingo itatu ndetse n’ibindi byose byari mu nzira bigwa kuri urwo rugo, bisenya igikoni n’igice cy’inzu gisubira haruguru.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko bumvise biturutse haruguru bigenda bisuma cyane, babibonye bavuza induru babwira abari muri urwo rugo ngo bahunge.
Umugabo yahise asohoka abibonye ariruka ariko bimufatira mu nzira bihita bimurenga hejuru. Abana be babiri bari mu gikoni na bo iyo mikingo yahise ibarenga hejuru ku buryo abaje gutabara byabatwaya amasaha agera kuri abiri kugira ngo babashe gukuramo imirambo yabo.
Icyakora umugore wo muri urwo rugo witwa Nyiraminani Dorothée na we wari muri iyo nzu ari kumwe n’abandi bana bane (babiri bo muri urwo rugo n’abandi babiri b’abaturanyi) bo babashije kurokoka kuko bari mu cyumba cyo ku ruhande rwo hirya rutari mu nzira aho iyo nkangu yanyuze.

Undi mwana wabo w’imyaka 16 y’amavuko na we yabashije kurokoka kuko atari mu rugo, yari yagiye mu kiraka cyo kwikorera amabuye.
Bizimungu n’umugore we bari bamaranye imyaka 17 batuye aho iyo nkangu yabasanze mu mudugudu wa Gatare mu kagari ka Twabugezi mu murenge wa Murunda, bakaba bari bafitanye abana batanu.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Murunda bwahise bukorana inama n’abaturage babashishikariza kwimuka bakava ahantu hose hashobora kubateza ikibazo. Gusa na none gutuza abaturage ku midugudu ntibyoroshye kuko akarere ka Rutsiro kagizwe ahanini n’imisozi miremire.
Mu bindi byangijwe n’imvura mu murenge wa Murunda birimo amazu abiri yo mu kagari ka Mburamazi ndetse n’igikoni cy’umuturage cyasenyutse hapfiramo ihene ebyiri.

Ingendo zo mu mihanda na zo hamwe na hamwe zahagaze kubera inkangu zagiye zifunga imihanda.
Inkangu zabangamiye imikorere y’ibitaro bya Murunda, ari na byo bitaro byonyine biboneka mu karere ka Rutsiro, kuko zafunze imihanda bituma imodoka zitwara abarwayi zihagarika ingendo, ariko ubuyobozi bw’umurenge bwahise bushyiramo abaturage kugira ngo basibure iyo mihanda yangiritse.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|