Rutsiro: Inka yabyaye utunyana 5 tutagejeje igihe duhita dupfa
Mu Karere ka Rutsiro ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Mata 2017 inka yaraye iramburuye (ibyaye inka zitagejeje igihe) utunyana dutanu.

Inka y’uwitwa Habyarimana Francois utuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza, yaburaga ukwezi kumwe ngo ibyare.
Ibi ni ibyatangajwe na Nirere Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge ku murongo wa telefone.
Yagize ati ʺIyi nka yaburaga ukwezi ngo ibyare kandi nawe unareba ubona ko izo nyana zaburaga igihe gito ngo zivuke.
Bwari ubwa gatatu ibyaye ariko izindi nshuro zose yari yaragiye ibyara imwe. ʺ
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inyana eshatu n’ibimasa bibiri iyi nka yaramburuye byahise bipfa, gusa nyina yo kugeza ubu ikaba imeze neza kandi izi nka zose uko ari eshanu ikaba yazibyaye bitayigoye.

Ngo kuba inka yabyara inka eshanu icyarimwe, ni ibintu bishoboka nk’uko bivugwa na Ntegeyibizaza Samson, ushinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, (RAB) ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.
Ati ʺBirashoboka ko inka mu gihe cyo gusohora intanga ngore igomba guhura n’intanga ngabo ngo zikore igi rizakora inyana, hasohoka nyinshi, zahura na ya ntanga ngabo hakavuka inka eshanu.
Cyangwa se mu gihe hasohotse intanga ngore imwe ikaba ari nayo ihura n’intanga ngabo, ariko mu mikurire yayo bitewe n’impamvu zidasanzwe zitandukanye zibaye ku buzima bwayo ikigabanyamo gatanu, hakavamo inyana eshanu.ʺ
Ntegeyibizaza yavuze ko kuba izi nyana zitabashije kubaho,bishobora kuba byatewe n’uko zari nyinshi nyina ntibe ikizibashije kugera zivutse, ikindi kandi ikaba yari inka nkuru ibyaye ubwa gatatu.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
NTABWO BISANZWE
BIRABABAJE KUBA IZONYANA ZITARA VUTSE ZIKUZE
Ibi bibaho cyane iyo inka yarindishijwe hakabaho gushya kwintanga ngore nyonshi zikaza gutegereza intanga ngabo habaho insemination hakima intanga nyinshi.C’est normal mes chers amis .Burya nabyo bibaho!
ayi weeeee ndumiwe nibwo bwambere nabyumva no mu mateka gusa iyinka ntisanzwe. nayo igiye mu dushya
IBYOBINTUBIRARE!
eh biratangaje kuba inka ibyara inka 5 nubwo zitavutse ari nzima
ntibisanzwe