Rutsiro: Ingo zisaga ibihumbi 26 zajuririye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko batishimiye ibyiciro by’ubudehe bivuguruye bashyizwemo, ndetse bakaba baragaruye amafishi ya bamwe mu batishimiye ibyo byiciro ku buryo arimo kongera kugenzura ngo bongere bashyirwe mu cyiciro hakurikijwe amakuru ari ku ifishi.

Akarere ka Rutsiro, mu Ntara y’iburengerazuba kari katoranyijwe nk’akikitegererzo mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bivuguruye ariko ngo bamwe ntibanyuzwe n’uburyo babishyizwemo.

Umuhuzabikorwa w'ibyiciro by'ubudehe mu Karere ka Rutsiro, Nizeyimana A. Adrien, avuga ko mu gushyira abaturage mu byiciro by'ubudehe bashingiye ku makuru bitangiye bo ubwabo n'abaturage bagenzi babo.
Umuhuzabikorwa w’ibyiciro by’ubudehe mu Karere ka Rutsiro, Nizeyimana A. Adrien, avuga ko mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bashingiye ku makuru bitangiye bo ubwabo n’abaturage bagenzi babo.

Mukandori Imacullee, utuye mu Kagari ka Sure mu Murenge wa Mushubati, yagize ati "Njyewe sinemera uburyo nashyizwe mu cyiciro cya 2 kandi nta n’udusaka neza cyangwa udushyimbo nkumva bari kunshyira nko mucya mbere.”

Mugenzi we, utuye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Gihango ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, na we yavuze ko akurikije amakuru yatanze atagombaga kujya mu cyiciro cya 3 kuko ngo abona yagombye gushyrwa mu cyiciro cya 2.

Umuhuzabikorwa w’ibyiciro by’ubudehe mu Karere ka Rutsiro, Nizeyimana Aimme Adrien, avuga ko abaturage bashyizwe mu byiciro hakurikijwe amakuru abaturage batanze.

Akomeza avuga ko uwagaruye ifishi n’ubundi akagarura amakuru yatanze mbere batamwitayeho mu kongera kugenzura ibyo byiciro ahubwo uwitaweho ari uwagaragaje ahabaye amakosa cyangwa hari impinduka mu buzima bwe zabaye.

Abakozi bashyira muri mudasobwa amakuru y'abajuririrye ibyiciro by'ubudehe bashyizwemo.
Abakozi bashyira muri mudasobwa amakuru y’abajuririrye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

Ati "Abaturage bamwe bajuririye ibyiciro byashyizwemo ariko usanga hari bamwe nta mpamvu zifatika bafite kuko ibyiciro by’ubudehe bishyirwaho hakurikijwe amakuru batanze gusa hari nk’uba waratanze amakuru mbere ariko ubuzima bukaza guhinduka uwo we agomba guhindurirwa cyane iyo n’abaturanyi babyemeza.”

Ingo zajuriye ni ibihumbi 26 mu gihe mu karere muri rusange hari ingo zibarirwa mu bihumbi 70 ari na zo zashyizwe mu byiciro by’ubudehe hakurikijwe amakuru zatanze.

Ubu hari gukosorwa fishi hashingiwe ku makuru mashya yatanzwe n’abavuga ko batashyizwe mu byiciro nyabyo kandi koko bigaragara ko aribyo mu gihe abatagaragaza ko amakuru batanze mbere yahindutse bo batitaweho.

Mbarushimana Cisse Aimable

Ibitekerezo   ( 2 )

Bibaye byiza gahunda yose yo kubashyira mu byiciro yasubirwamo kuko hari abatarajuriye bitewe no kutamenya amakuru,murumva ko harimo abazarenganywa benshi cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Uretse itekinika ry’abayobozi b’ibanze ngo baba bashaka kwesa imihigo, ubundi 65% y’abaturage bo mu cyaro bari mu cyiciro cya mbere.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 14-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka