Rutsiro: Ingo zisaga 9,500 zahawe amashanyarazi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari

Akarere ka Rutsiro kari mu turere twarangwagamo ingo nke zifite amashanyarazi, ndetse kakaba kari gafite umwe mu mirenge itaragerwagamo na gato n’umuyoboro w’amashanyarazi. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, muri aka Karere, ingo zigera ku 9,501 zahawe amashanyarazi bituma umubare w’ingo zifite amashanyarazi ugera kuri 62.4% ubariyemo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

Maniraguha Jean Pierre, Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rutsiro, avuga ko kwiyongera cyane kw’ingo zahawe amashanyarazi muri aka Karere byatewe n’umushinga wubatse imiyoboro myinshi mu bice bitandukanye ku nkunga ya Banki y’Isi.

Ati: “Uyu mushinga wubatse imiyoboro myinshi ndetse unatuma tugeza amashanyarazi mu Murenge wa Nyabirasi utarageragamo umuyoboro n’umwe. Byatumye tubasha guha amashanyarazi ingo zirenga 9,500 turenza kure umuhigo twari twahize w’ingo 6,000. N’ubu dufite icyizere ko tuzakomeza kuzongera kuko imiyoboro igera henshi, bidusaba gusa kugenda tuyongeraho gato tukagera no ku ngo ziri hirya gato.”

Maniraguha avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bateganya kuzaha amashanyarazi izindi ngo zisaga 3,000, ndetse ko bafite icyizere cyo kurenza uyu mubare.

Ati: “Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira mu kwezi kwa karindwi, tumaze kugeza amashanyarazi ku ngo zirenga 1970. Twizeye rero ko tuzarenza umubare twahize.”

Abagejejweho amashanyarazi bishimiye impinduka

Mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Bumba, hari umuyoboro uherutse kuzura utuma ingo zisaga 800 zihabwa amashanyarazi. Abahatuye bavuga ko bishimiye impinduka aya amashanyarazi yabazaniye, kuko bihangiye imirimo ndetse n’imitangire ya serivisi irushaho kuba myiza.

Bigirimana Jean Claude akora akazi ko kogosha ; avuga ko amaze ukwezi kumwe atangiye gukoresha umuriro ndetse akawubyaza umusaruro. Avuga ko ubu yogosha abantu benshi ndetse n’amasaha ya nijoro agakomeza gukora.

Ati : “Ino aha usanga nijoro imisozi iba yererana amatara ari kwaka hose, natwe hano tukabasha gukora amasaha menshi ndetse na nijoro. Ubu sinabona umukiriya ngo musubize inyuma n’iyo haba mu masaha ya nijoro. Ubu rero ndatekereza kuzagura ibikorwa byanjye, nkashinga n’indi salo ya kabiri nkakomeza kwinjiza amafaranga menshi.”

Bangayandusha Jacques na we ni umusore ukora akazi ko gusya imyaka ukorera mu mudugudu wa Kabuga. Avuga ko amaze amezi abiri akora akazi ko gusya ; akaba yaragatangiye ari uko amashanyarazi ageze hano iwabo.

Ati : "Amashanyarazi niyo yatumye mbona aka kazi. Ibyo nari nsanzwe nkora mbere nabonaga ntacyo ngeraho. Ariko aho amashanyarazi agereye inaha, ubu ndakora nkinjiza amafaranga, mbese mfite icyizere cy’uko imibereho yanjye izahinduka. Mbere yo gutangira aka kazi, nabaga mu itsinda ryo kwizigamira ritanga amafaranga 3,000 mu byumweru bibiri. Ariko aho ntangiriye aka kazi, nahise ntangira kwizigamira amafaranga 8,000 mu byumweru bibiri. Urumva ko impinduka ari nziza.”

Bangayandusha avuga ko mbere y’uko amashanyarazi agera muri aka gace, abagatuye bakoraga urugendo rungana n’isaha bajya gushaka aho bashesha, cyangwa bakishyura moto amafaranga 1,000 kugirango ijye kubasheshereza.

Emmanuel Hategekimana, uyobora ikigo nderabuzima cya Kibingo kiri mu Murenge wa Gihango, avuga ko mbere y’uko iki kigo kigerwaho n’amashanyarazi, bakoreshaga moteri itanga amashanyarazi (groupe electrogene/generator) bigatuma bakoresha amafaranga menshi bishyura mazutu.

Ati: “hari ibyuma dukoresha muri laboratwari ndetse na za frigo; byasabaga ko dukoresha moteri ikoreshwa na mazutu kugira ngo tubone umuriro wo kubikoresha. Mazutu rero yaraduhendaga ugasanga dukoresheje amafaranga 340,000 buri kwezi. Ubu rero aho twaboneye amashanyarazi, twishyura REG amafaranga atarenga 50,000 buri kwezi. Urumva ko twabashije kugabanya amafaranga twakoreshaga buri kwezi”.

Hategekimana avuga ko ubu kuri iki kigo nderabuzima serivisi zose babasha kuzitanga neza nta mbogamizi kuko bafite amashanyarazi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

I Bivumo /Bitenga ,Mwendo,Mukura nta muriro uhari!!!

Vedaste yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Nibyo kwishimirwa rwose, gusa umurenge wa Ruhango mu kagari ka Gatare nta muriro pe! Natwe mudutekerezeho

Shema yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Nibyo kwishimirwa rwose, gusa umurenge wa Ruhango mu kagari ka Gatare nta muriro pe! Natwe mudutekerezeho

Shema yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Ni byiza kugumya gutera imbere ariko ababishinzwe nibazirikane ko no mu Mudugudu wa Bitenga, ho mu mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Mukura aho amashanyarazi atashyizwe kuko n’aho yashyizwe basimbutse i Bivumo kandi hagenewe umudugudu n’abaturage baho bari biteguye kunganura icyo gikorwa.Icyo kibazo cyabajijwe kenshi kandi.

Vedaste yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka