Rutsiro: Ingengo y’imari ya 2013/14 bayiteguye bakurikije ibikorwa bizeye ko bizagerwaho 100%

Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro yemeza ko bateganyije ibizakorwa mu ngengo y’imari hashingiwe ku mafaranga bafite aho bazayakura kandi bizeye ko azaboneka. Ibi bakabishingira ko n’ubwo ingengo y’imari y’akarere y’umwaka wa 2013-2014 yagabanutse ugereranyije n’iy’umwaka.

Ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2012-2013 yari miliyari 9,2, mu gihe ingengo y’imari y’umwaka wa 2013 – 2014 ingana na miliyari 8,8.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Thomas Murenzi, yavuze ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka akarere kashyizemo amafaranga gafite aho kazayakura kandi bizeye ko azaboneka.

Indi mpamvu yatumye ingengo y’imari igabanuka ngo ni uko hari ibikorwa bimwe na bimwe bavanywemo, bitewe n’uko nta cyizere bari bafite cy’aho amafaranga yo kubikora azaturuka.

Ikindi ni uko hari ibigo byafashaga akarere ariko uyu mwaka bikaba bitakirimo. Muri byo harimo nk’icyitwa PAREF gisanzwe gifasha akarere mu kwita ku bidukikije ariko kikaba cyarasoje igihe cyagombaga kumara gikorera mu karere ka Rutsiro.

Andi mafaranga yatumye ingengo y’imari igabanuka ni ay’Abasuwisi kuko banyuzaga amafaranga yabo mu ngengo y’imari y’akarere, none ibikorwa byabo bikaba byararangiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro avuga ko agereranyije n’uko ingengo y’imari iteye, atavuga ko yagabanutse kuko ku mafaranga akarere gahabwa na minisiteri ajyanye n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere(Earmarked Fund) hiyongereyeho miliyari.

Ndetse no no ku mafaranga akarere gahabwa na minisiteri agafasha mu mishahara hiyongereyeho miliyoni 115, agereranyije n’ayo bari bahawe umwaka ushize.

Amafaranga yagabanutse ni amafaranga y’abafatanyabikorwa cyane cyane ava hanze (External Grants), yagabanutseho arenga miliyoni 300.

Murenzi ati: “Dushingiye ku bikorwa byateganyijwe tubona ko uko byateguwe ni ko bizanakorwa cyane ko bifite amafaranga yizewe, kuko inategurwa ntabwo twashyizemo ibikorwa by’amafaranga atizewe.
Ni amafaranga duteganya, kandi afitiwe ubusobanuro, kandi afitiye n’igihe azazira.”

Kuba ingengo y’imari y’akarere ka Rutsiro yaragabanutse nyamara bigaragara ko ibikorwa by’iterambere bikenewe gukorwa mu karere bikiri byinshi.

Sayinzoga Jean, Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Rutsiro, yavuze ko akarere kadakwiriye kurebera ku tundi turere ngo kumve ko niba twakoze ingengo y’imari ya miliyari 10 ngo na ko kigane utwo turere tundi kuko ngo byaba ari ukwisumbukuruza.

Sayinzoga avuga ko hari icyizere ko hashobora kuzagenda haboneka n’andi mafaranga atari ateganyijwe mu ngengo y’imari.

Ati: “Birashoboka ko iriya ngengo y’Imari twateganyije tuzajya kurangiza umwaka twarayirengeje kure.

Aho kugira ngo duteganye menshi tuzayabure, duteganye ibikorwa byinshi tuzananirwe kubigeraho, twateganyije ibyo tubona ko tuzageraho rwose. Ibyo twiyemeje gukora twizeye ko tuzabigeraho 100%.”

Abajyanama bifuje ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yagira ubufasha bwihariye igenera akarere ka Rutsiro (Special Treatment), kubera ko akarere ubwako kifitemo ubushobozi bucye (Own Revenues) kandi hakiri ibikorwa byinshi by’iterambere bigikenewe mu karere.

Bimwe muri byo ni ikibazo cy’ubwikorezi n’ingendo bigoranye kuko nta muhanda wa kaburimbo unyura mu karere uhari, indi mihanda ihari y’ibitaka ikaba ikunze gusenyuka bitewe ahanini n’imvura.

Ibi ngo bituma abaterankunga bifuza gukorera muri aka karere baba bacye ku buryo n’abari basanzwe bakoreramo bagenda bavamo.

Umuriro w’amashanyarazi na wo uracyari mucye, ibi bigatuma bimwe mu bikorwa bigorana kubikorera ahantu hataragera umuriro. Mu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 akarere kari kiyemeje kuba kageze ku 10% by’abaturage bafite umuriro.

Akarere kifuza gufashwa no mu bijyanye n’ubuvuzi bigaragara ko na bwo butaratera imbere kuko mu karere hose habonekamo ibitaro bimwe gusa, ari byo bya Murunda biba bigomba gukurikirana ubuzima bw’abaturage barenga ho gato ku bihumbi 323.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka