Rutsiro: Ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereyeho miliyoni zisaga 255
Akarere ka Rutsiro karishimira ko ku ngengo y’imari kari kateguye y’umwaka wa 2013/2014 hiyongereyeho miliyoni zisaga 255, ibi bigatuma iva kuri miliyari umunani na miliyoni zisaga 865 ikagera kuri miliyari icyenda na miliyoni zisaga 121 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amenshi mu mafaranga yatumye ingengo y’imari y’akarere ka Rutsiro yiyongera ni amafaranga Leta yageneye akarere aturutse mu kigo gishinzwe gutsura amajyambere y’uturere n’umujyi wa Kigali, LODA (cyahoze cyitwa RLDSF).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas avuga ko ayo mafaranga azafasha cyane cyane mu bikorwa by’iterambere bikorerwa mu mirenge yatangijwemo gahunda ya VUP.
Nubwo akarere kabonye amafaranga menshi yo gukoresha muri iyi ngengo y’imari ivuguruye, umwaka usigaje igihe gito kugira ngo urangire, bigatuma habaho kwibaza icyizere gihari ko ayo mafaranga azakoreshwa ibyo yateganyirijwe ntasigare adakoreshejwe kandi na bya bikorwa bitagezweho.

Murenzi avuga ko nta mpungenge bafite, akemeza ko ingengo y’imari izakoreshwa neza ibyo yagenewe bikagerwaho, kubera ko ubu akarere kageze kuri 74% mu gukoresha ingengo y’imari y’uyu mwaka, ibyo bikaba bitanga icyizere ko amafaranga angana na 26% asigaye atazasigara adakoreshejwe, dore ko hakiri andi mezi asigaye abarirwa muri atatu kugira ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari urangire.
Umwaka ushize, akarere ka Rutsiro kakoresheje ingengo y’imari kari kagenewe kugeza ku gipimo cya 92%.
Kwemeza ingengo y’imari y’akarere ivuguruye ni imwe mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa mu nama y’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye tariki 14/03/2014.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
IKIBABAJE NI UKO AYO MAFARANGA ASHIRIRA MU MAHUGURWA NTIHAGIRE IGIKORWA KIGARAGARA AGEZA KU BATURAGE ABAYOBOZI BIKUBITE AGASHYI BAKEMURE IBIBAZO BZ’ABATURAGE, UMURIRO W’AMASHANYARAZI, AMAZI MEZA NàIBINDI.........
ukwiyongera kw’ingingo y’imari bijye bijyana nimibereho myiza y’abatuye akarere, niko gutera imbere kuzuye kandi kwanyako kw’u Rwanda , ubukungu bukomeye bw’u rwanda N’ABATURAGE BACYO, ABANYARWANDA.
mbega byiza twizereko ayo mafaranga azafasha abaturage kuko ikigaragara nuko ubushobozi bwo buhari igisigaye ni abashyira mu bikorwa kugirango akarere gatere imbere.
biragaragara ko iyi ngengo y’imari yogejwe kubera iterambere rigaragara muri aka karere no mu gihugug muri rusange kandi biraboneka ko naramuka akoreshejwe neza azatuma gatera imbere kururshaho. nibakomereze aho