Rutsiro: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu babiri

Mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rutsiro, habereye impanuka y’ubwato ihitana abagore babiri, abandi bantu 11 bararokoka.

Iyo mpanuka yabaye saa tatu z’ijoro ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021, mu Murenge wa Boneza, akagari ka Remera, Umudugudu wa Kinunga.

Ubwato bwakoze impanuka ni ubwa Ndengejeho Simon, bwari butwawe na Ndayambaje Faustin, bwari buvuye gupakira ibitoki no gufata abagenzi mu mirenge ya Gihango na Musasa mu karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe, yatangaje ko bakimara kumenya iby’iyo mpanuka ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi, bihutiye gushakisha imirambo y’abarohamye ndetse kuri ubu iperereza rikaba rigikomeje.

Mudaheranwa ati “Icyateye impanuka ntikiramenyekana, icyakora abapfuye ni abagore babiri bo mu murenge wa Musasa.”

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko icyateye impanuka kitaramenyekana, icyakora asaba abatwara abantu n’ibintu mu mazi kubahirizwa amabwiriza yatanzwe.

Uyu muyobozi arabihera ko ubusanzwe ubwato butwara abantu bugira urutonde rw’abo butwaye ariko ubu bwato bukaba ntabo bwari bufite ku buryo Polisi y’u Rwanda ishami rikorera mu mazi rikomeje gushaka kumenya niba nta bandi barohamye.

Impanuka ibaye ikurikiye indi iheruka mu kwezi gushize nabwo mu mazi y’Akarere ka Rutsiro abaturage barimo bagenda mu gihe ingendo ziba zahagaze.

Iriyongera kuyindi mpanuka y’ubwato nabwo yabereye mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba nayo yahitanye umuntu umwe undi akarokoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka