Rutsiro: Imiryango 13 yahize indi mu kwesa imihigo y’ingo yahembwe amagare
Mu kwizihiza umunsi w’umuganura wabereye ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Rutsiro, imiryango yahize indi mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta yahembwe amagare.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Murindwa Prosper, yatangaje ko mu gutoranya iyi miryango, harebwe ku bintu bitandukanye birimo kwimakaza isuku, kujyana abana ku ishuri, imibereho myiza kwiteza imbere mu bukungu n’ibindi bifasha umuryango gutera imbere.
Nyiraneza Gerthulde ni umwe mu bahawe igare. Avuga ko rizajya rimwunganira muri gahunda z’urugo rwe agakomeza kwiteza imbere ashyira mu bikorwa gahunda zose asabwa na Leta.
Ati “Ni ishimwe kuba badutekereje bakaduhemba igare ku munsi w’umuganura. Ni ukuri baratuganuje pe kandi turishimye ntituzatezuka kugendera mu murongo Leta idusaba”.
Buri gare rimwe rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 130 Frw.
Abandi bahembwe ni imidugudu yitwaye neza yahembwe 2.6000.000frw buri mudugugu ukaba wagiye uhabwa ibihumbi 200frw.
Utugari n’imirenge byahize abandi mu kwesa imihigo y’akarere bahembwe igikombe cy’ishimwe.
Mwenedata Jean Pierre, umuyobozi w’Umurenge wa Mushonyi avuga ko igikombe bahawe ari ishema ribongerera imbaraga zo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ziteza imbere umuturage.
Uretse aba bahembwe mu kwesa imihigo neza, imiryango y’abibasiwe n’ibiza muri aka Karere ka Rutsiro, yaganujwe, ihabwa inka n’imbuto yo guhinga, kubera ko hari abapfushije amatungo arimo n’inka abandi ibyo bahinze bitwarwa n’inkangu n’imyuzure.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, wari umushyitsi mukuru, yabwiye abitabiriye kuganura ko Umuganura w’Abanyarwanda atari umuhango wo gusangira umutsima gusa ahubwo ko ari no gusangira umutima ukunda u Rwanda.
Ati “Umuganura usobanuye byinshi bikubiyemo gusangira, ariko cyane cyane ukagaragaza ubumwe Abanyarwanda dufitanye”.
Akarere ka Rutsiro katoranyijwe kwizihirizwamo umuhango w’Umuganura mu rwego rwo kuganuza abagizweho ingaruka n’ibiza byagwiriye u Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi 2023. Insangamyamatsiko y’Umuganura ni “Isoko y’Ubunwe no kudaheranwa”.
Ohereza igitekerezo
|