Rutsiro: Imirambo y’abantu batandatu bakubiswe n’inkuba yashyinguwe
Abaturage bo mu murenge wa Boneza bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro n’inshuti z’imiryango yagize ibyago, ku cyumweru tariki ya 28/10/2012, bashyinguye imirambo y’abantu batatu bitabye Imana bakubiswe n’inkuba.
Batatu muri bo bavukanaga, aribo Adele Uwingabire w’imyaka 22, Agnes Ayinkamiye w’imyaka 24, na Adeline Uwimana w’imyaka 28, bashyinguwe mu mudugudu wa Rusororo, mu kagari ka Remera mu murenge wa Boneza ugize aka karere.
Umwe muri bo yari atwite, umwana na we akaba yashyinguwe ukwe na Uwimana wasize abana babiri, mu gihe abandi bitabye Imana ni umugore witwa Amina Murekatete na we wasize abana babiri n’undi musore witwa Muhire Gasabare w’imyaka 21, wakomokaga mu karere ka Nyamasheke akoraga akazi k’uburobyi muri Rutsiro.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, bwana Gaspard Byukusenge yihanganishije imiryango yagize ibyago ayisezeranya ko akarere kazakomeza kubaba hafi.
Ati: “Ntabwo byoroshye kubyakira, ariko na none mu isi ni ko bimera, imiryango y’aba bantu yihangane, ikomeze umutima, mu izina ry’akarere tuzakomeza tubabe hafi uko tuzabishobozwa”.
Umukecuru witwa Mukandori Athanasiya w’imyaka 64, inkuba yatwaye abana batatu n’umwuzukuru, avuga ko atakaje imbaraga yari yizeye ko zizamusindagiza mu zabukuru. Ati: “Ndahombye kuko mpfakaye kaRe. Se wabo yitabye Imana mbere, ni bo bari bantunze, jye ndashaje. Icyo muzangenera ni cyo muzampa”.

Mukandori wasigaranye n’abuzukuru babiri abakobwa be bamusigiye, Ubuyobozi bw’akarere bwamusezeranyije ubufasha bushoboka bwose ku ikubitiro bamwemerera inka.
Ma masaha y’Isaa Kumi z’umugoroba zo ku wa Gatandatu tariki 27/10/2012, ubwo imvura yagwaga, abo bantu bakugama mu nzu icururizwamo fanta n’amandazi, inkuba ikahabakubitira ikanakomeretsa abandi bakajyanwa kwa muganga.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yibukije abari muri uwo muhango, ko minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza ikangurira abantu gushyira imirindankuba ahantu hakunze guteranira abantu benshi, kuzimya telefoni, Radio na televisiyo mu gihe cy’imvura no kwirinda kugama munsi y’ibiti.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje cyane ariko ntakundi byagenda,uwo mukecuru Imana imufashe mu kababaro asigaranye
turihanganisha iyi miryango yabuze ababo imana ibahe iruhuko ryiza
Imana ibakire mu bayo kandi twihanganishije imiryango yabo yasigaye.
Mbabajwe cyane n’urupfu rwaba bantu Nyagasani Imana abakire kandi twifatanije n’ababuze ababo mu kababaro.
Aba bishwe n’inkuba Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze irinde imiryango.Mugire amahoro
turihanganisha iyi miryango yabuze ababo, ntibyoroshye kubyakira birakomeye, ariko mwihangane kandi Uwiteka abahe kubyakira kuko niwe utanga imbaraga.