Rutsiro: Ibibazo by’umuhanda wa kaburimbo n’inkuba zica abantu ku isonga y’ibyo bazabaza Perezida nabagenderera
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bafite ibibazo byinshi bifuza kubaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko harimo iby’ibanze birimo ikibazo cyo kuba akarere kadafite umuhanda wa kaburimbo n’ik’inkuba zikomeje guhitana ubuzima bw’abatuye aka gace.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arateganya gusura akarere ka Rutsiro mu minsi iri imbere, ariko n’ubwo itariki azaziraho itaratangazwa imyiteguro yo kumwakira yo yamaze gutangira.

Ntawurushimana Pascal atuye mu kagari ka Shyembe mu murenge wa Gihango yagize, ati” Perezida wacu naza ikintu cya mbere namubaza kandi nziko atari njuye njyenyine wakimubaza ni uyu muhanda mubi uduhangayikishije ndetse n’inkuba zikomeje kudutwara abantu nkifuza ko yadushakira uburyo zagabanuka.”
Undi muturage witwa Mukandori Vestine utuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango, nawe yemeza ko inkuba zigabanutse abantu batuza ariko akitsa cyane ku muhanda wa Kaburimbo.
Asobanura ko kuba uhari ari mubi bituma batabona uko bahahirana n’utundi turere, akifuza ko iki kibazo ari cyo k’ibanze yageza kuri Perezida.

Ibindi bibazo abaturage bifuza kubaza umukuru w’igihugu ni ukubongerera ibitaro dore ko hari ibitaro bimwe bya Murunda Gusa. Bifuza kandi ko yafasha akarere kugeza amashanyarazi aho ataragera no gukangurira abayobozi b’akarere kujya babakemurira ibibazo batarinze gusiragira.
Akarere ka Rutsiro niko konyine mu turere 30 tugize u Rwanda kadafite umuhanda wa Kaburimbo ni nako gatakaza abantu benshi bishwe n’inkuba, nk’aho mu 2014 umwaka warangiye abasaga 30 bahitanywe nazo.
Kugeza ubu hamaze kugera intumwa zavuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu zaje kureba ibikorwa yazasura kureba.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko cissé kuki wirengagiza nkana.Ubu ikibazo cy’umuhanda kibabaje icy’abaganga bamaze amezi 7 babuyezwa nk’imisega Hejuru ya ruswa ivuza ubuhuha mu batitulaire ?
ikibazo cyumuhanda byo ningorabahizi ark ubwo umusaza agiye kuza bizakemuka
ikibazo cyumuhanda byo ningorabahizi ark ubwo umusaza wagiye kuza bizakemuka
ikibazo cyumuhanda byo ningorabahizi ark ubwo umusaza wagiye kuza bizakemuka
Kaburimbo no muri Gisagara district ntayibamo
Ariko Kagame yaragowe kabisa n’inkuba ziramureba!!!!