Rutsiro: Hari abasanga abagore bamaze gutera imbere ku buryo batagikwiriye kugenerwa 30%

Abaturage bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bemeza ko abagore basigaye bifitemo ubushobozi bwo gupigana n’abagabo, kuburyo 30% abagore bagenerwa byavanwaho, hakabaho kunganya amahirwe mu gihe cy’ipiganwa.

Ibi babitangarije abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ubwo bari babasuye ngo baganire tariki 16/01/2014.

Mbanenabo Célestin utuye mu mudugudu wa Rutare, akagari ka Muyira mu murenge wa Manihira avuga ko mu bihe byashize habayeho gahunda yo kuzamura abagore kuko bagaragazaga intege nke mu kwitabira inzego cyane cyane iz’ubuyobozi, bityo bahabwa 30%.

Mbanenabo ati “ariko muri iki gihe, iyo duhuriye na bo ku myanya dukora ibizamini by’ipiganwa, dusanga baramaze gutera imbere ku buryo rimwe na rimwe barusha n’abagabo.”

Mbanenabo yavuze ko abagore bageze ku rwego rushimishije rwo gupigana n'abagabo.
Mbanenabo yavuze ko abagore bageze ku rwego rushimishije rwo gupigana n’abagabo.

Mbanenabo avuga ko abagore bapiganira hamwe n’abagabo amahirwe angana na 70%, rimwe na rimwe bakarusha abagabo, barangiza ndetse bakongererwaho na ya 30% bemererwa n’amategeko.

Yatanze igitekerezo ko bibaye ngombwa 30% abagore bemererwa n’amategeko yavanwaho, noneho abagabo n’abagore bose bakajya bahurira mu kibuga bafite amahirwe angana, kuko abagore bamaze kwiyubakamo ubushobozi ndetse no kwigirira icyizere.

Mu kumusubiza, umugenzuzi mukuru wungirije w’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (GMO), Barengayabo Ramadhan, yavuze ko abenshi mu baturage igihugu gifite ari abagore, kandi ko kuba ari benshi atari bibi kuko ngo abagore ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka.

Ati « rero izo mbaraga tutazikoresheje zadupfira ubusa, kandi iyo wigishije umugore uba wigishije umuryango».

Barengayabo yavuze ko 30% igenerwa abagore kuko bari barakandamijwe n'ubutegetsi bwariho mbere.
Barengayabo yavuze ko 30% igenerwa abagore kuko bari barakandamijwe n’ubutegetsi bwariho mbere.

Yavuze ko imyanya 30% abagore bagenerwa idashobora kuvanwaho kubera ko iteganywa n’itegekonshinga, keretse habanje kubaho amatora ya kamarampaka (referendum), noneho Abanyarwanda bakongera gutora, bityo bakwemeza ko iyo 30% ivanwaho, ingingo yayiteganyaga mu itegekonshinga igahindurwa.

Uwo muyobozi yongeyeho ko nk’uko iyo 30% yashyizweho kugira ngo izamure abagore bari barasigajwe inyuma n’amategeko ndetse n’ubutegetsi bwariho mu bihe byo hambere, ngo birashoboka ko igihe kizagera ikavanwaho, bimaze kugaragara ko hari aho bamaze kugera bazamuka, noneho hakajya habaho gupiganwa, impande zombi zifite amahirwe angana.

Imyanya ingana na 30% igenerwa abagore iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 9, aho rivuga ko nibura abagore bagira 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 2 )

sha turacyafite urugendo rurerure kandi kuva aho president wacu aduhereye amahirwe abari n’abategarugori bamaze kugaragaza ko hari icyo dushoboye

gisele yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

Ariko ibyo bavuze nibyo igihe cyari kigeze maze abagabo n’abagore bagahabwa amahirwe angana mukazi gatandukanye ndetse no mu myanya y’ubuyozi hatitawe ngo uyu ni umugore cg umugabo kuko bose ubu bafite ubushobozi bungana.

Kamali yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka