Rutsiro: Habonetse imibiri ibiri ishobora kuba ari iy’abazize Jenoside
Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango habonetse imibiri ibiri ishobora kuba ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitewe n’uko mu gace yabonetsemo hiciwe Abatutsi benshi bari barahahungiye.
Iyo mibiri ibiri yabonetse mu mudugudu wa Kagarama mu kagari ka Bugina mu murenge wa Gihango ku nkengero z’umuhanda uri kwagurwa, hakaba hari gukorwa n’abari mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG).
Umubiri umwe bawubonye kuwa mbere tariki 07/01/2013. Bakimara kuwubona, ubuyobozi bw’umurenge bwasabye abaturage ko hamenyekana amakuru kuri uwo mubiri, ndetse no mu gitondo kuwa kabiri, abayobozi b’umurenge bazindukira mu nama n’abaturage kugira ngo bakomeze gushakisha amakuru kuri uwo mubiri.
Mu makuru yatanzwe n’abaturage ni uko aho babonye uwo mubiri ngo nta muturage uheruka kuhashyingura umuntu we.
Mu gihe bari bakomeje gushakisha amakuru kuri uwo mubiri, abakoraga umuhanda ngo bahise babona undi mubiri mu ntera igera kuri metero eshanu uvuye aho bari babonye umubiri wa mbere.
Ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’abaturage bakomeje gushakisha amakuru kugira ngo bamenye niba nta muntu wiciwe aho muri Jenoside cyangwa se niba nta na bariyeri yari ihari.
Amakuru yaje kuboneka ni uko hakurya y’aho iyo mibiri yabonetse hari umusozi witwa Nyamagumba wiciweho abantu benshi cyane bari barahahungiye baturutse mu bice byo hirya no hino, kuri uwo musozi hakaba harashyizwe n’urwibutso.
Abantu benshi mu bari bahahungiye ngo bageragezaga gutoroka, ariko bagasanga hari abantu babategerereje imusozi cyangwa se mu mpande z’uwo musozi bagahita babicira aho. Bikekwa ko iyo mibiri ari iya bamwe muri abo bishwe bari guhunga nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Niyodusenga Jules.
Yagize ati: “ Birashoboka ko ari bamwe mu bishwe bari barahungiye aho i Nyamagumba kuko hari hateraniye abavuye imihanda n’imihanda, rero abo bantu bashobora kuba barapfuye ntibamenyekane cyangwa se abari basanzwe babazi ntibamenye irengero ryabo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango asaba abaturage ko bakomeza gutanga amakuru y’aho bazi cyangwa bakeka hashobora kuba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyingurwa mu cyubahiro kubera ko muri ako gace hiciwe abantu benshi, kandi umubare w’abo bamaze gushyingura ukaba ngo ntaho uhuriye n’uw’abantu bashobora kuba barahiciwe.
Avuga ko bishoboka ko wenda n’umuntu ashobora kugira ubwoba n’impungenge agatinya kugaragaza aho hantu, ariko ngo uwaramuka hari aho azi cyangwa se akeka ashobora kujyayo akahazitiza uduti noneho ubuyobozi bwahabona bugakurikirana kugira ngo hamenyekane niba nta mubiri uhari.
Iyo mibiri ibiri ikimara kuboneka yaratunganyijwe ishyirwa ku biro by’akagari ka Bugina ariko hari gahunda yo kuyigeza ku rwibutso rw’akarere kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|