Rutsiro : Gutanga serivisi bidindizwa no kubura ibikorwa by’iterambere bihagije
Kubera ibikorwa remezo bidahagije birimo amashanyarazi, imihanda ndetse n’amacumbi, abagana akarere ka Rutsiro ntibabona serivise nziza nk’uko babyifuza.
Amabanki aracyari macye kuko habonekamo banki y’abaturage y’u Rwanda, imirenge SACCO, Mwalimu SACCO n’agashami kamwe ka Equity Bank. Amashanyarazi nk’imwe muri moteri z’iterambere na yo aracyari macye kuko ingo zifite umuriro w’amashanyarazi zitageze ku 10%.
Rutsiro ni akarere katagira umuhanda wa kaburimbo bigatuma ingendo muri ako karere zigorana, dore ko nta sosiyete izwi itwara abantu ikoreramo usibye bisi na tagisi nke ziboneka rimwe na rimwe mu muhanda munini uhuza Karongi na Rubavu unyuze rwagati mu karere ka Rutsiro.
Ibijyanye n’amacumbi na byo biragoye kuko muri ako karere nta hoteli n’imwe ibonekamo ku buryo abenshi bahirirwa, ku mugoroba bakajya gucumbika i Karongi cyangwa se i Rubavu.
Beshi mu batuye akarere ka Rutsiro n’abakagendamo muri rusange barakamenyereye ku buryo bafite uko bahuza imiterere yako n’uburyo bakamo serivisi, byose bigakorwa neza ku buryo niba ari abagenda n’amaguru bakunze kujya kwaka serivisi bazindutse, abazibaha na bo bakaba bazi ko bagomba kuzibaha vuba kugira ngo babone umwanya wo gusubira aho bavuye hakiri kare.
Mu Buvuzi bakora uko bashoboye ngo bakire ababagana neza
Zimwe muri serivisi zitabirwa n’abatri bacye ni izijyanye n’ubuvuzi. Izo serivisi zitangirwa ahanini ku bigo nderabuzima 17 n’ibitaro bimwe bya Murunda biboneka mu karere kose, bikaba bigaragara ko bidahagike kuko bikurikirana umubare munini w’abaturage.
Umubyeyi witwa Veronique Mujawingoma yivuriza ku kigo nderabuzima cya Congo Nil giherereye mu murenge wa Gihango. Ubwa mbere yahageze mu ma saa yine z’ijoro azanye umwana wagize ikibazo cy’amenyo nyuma yo kurya inyama, ahasanga umuforomo wari waraye izamu.
Ati “yanyakiranye ubwuzu, umwana baramuvura, rwose bwakeye yakize. Bamwakiranye urugwiro, baramubwira bati Humura sha, urakira!”
Bukeye bwaho Mujawingoma yasubiye kwa muganga kwivuza ariko ajyanye n’amafaranga yari yasize atishyuye. Yagezeyo nyuma ya saa cyenda z’igicamunsi ahasanga abantu batatu, ushinzwe kwakira abarwayi aramuyobora, amwereka aho ajya kwishyurira muri serivisi ishinzwe ibijyanye na mituweli.
Mujawingoma avuga ko amaze kwishyura na we yahise agaruka kwivuza, baramuvura n’umutima mwiza. Yamaze kwivuza mu ma saa kumi z’igicamunsi ahita yitahira ajya gutera ibishyimbo nyuma y’imvura yari imaze kugwa.
Mujawingoma avuga ko ku kigo nderabuzima cya Congo Nil rimwe na rimwe hagaragara ikibazo cy’umubare munini w’abarwayi, icyakora agashima ko habaho gahunda yo kwicara ku murongo ku buryo ntawe uca ku wundi keretse uje arembye cyane.
Icyakora na none ngo hari icyo usanga abenshi mu bahagana bakunze kwinubira cy’umuganga wakira umurwayi mu isuzumiro akamumaranamo umwanya munini cyane ku buryo abandi bategereje gusuzumwa barambirwa, ku buryo ngo hari abaza mu gitondo bakageza saa sita bagitegereje gusuzumwa.
Soeur Beatrice Maniraguha uyobora ikigo nderabuzima cya Congo Nil avuga ko ikigo cyabo kiganwa n’abantu benshi ku buryo bashobora kwakira abantu bagera ku 1600 ku kwezi. Abo ngo ni ababa banyuze muri serivisi z’ubuzima zisanzwe, bakinjirira aho bakirira abantu, bakajya mu isuzumiro.
Hari abandi bagana icyo kigo nderabuzima barimo abaje muri serivisi zirebana n’ibijyanye na SIDA, barimo abagera kuri 450 baza kuhafatira imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Hari n’abandi baza gupimisha inda, abaje kubyara, n’abaza gukingiza abana.
Abagana icyo kigo nderabuzima babasha guhabwa serivisi haba ku manywa na nijoro, dore ko kuri buri serivisi haba hari umuntu ugomba kuba ahari ategereje uza kuhasaba serivisi.
Ubusanzwe ngo haba abakozi babiri bakora mu isuzumiro, ariko iyo abaje kwivuza ari benshi ngo hari n’igihe bashyiraho undi mukozi wa gatatu kugira ngo batange serivisi inoze kandi mu buryo bwihuse.
Iyo haje umuntu urembye ngo bamusabira uburenganzira abandi barwayi bakamureka agahita kandi aho abarwayi bategerereza haba hari na televisiyo ku buryo bayireba kugira ngo batarambirwa mu gihe bicaye ku ntebe bategereje kwakirwa.
Serivise z’ubutabera nazo ziritabirwa cyane
Ahandi hakunze kwitabirwa n’abaturage batari bacye ni muri serivisi zijyanye n’ubucamanza, by’umwihariko ku nzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ).
Umusaza witwa Munyanshongore Alphonse utuye mu kagari ka Mageragere mu murenge wa Mushubati ni umwe mu bahazindukiye, aje kugisha inama kubera umuntu bafitanye amakimbirane ashingiye ku isambu wamuranduriye imbago z’umurima we.
Kuva mu rugo iwe kugera aho yaje kubariza ikibazo cye byamutwaye amasaha abiri n’amaguru. Yageze aho batanga ubujyanama mu bijyanye n’amategeko mu ma saa mbili za mugitondo, ahasanga abantu benshi, ariko na we aza kugerwaho mu ma saa tatu za mugitondo, bamubwira ko ikibazo cye baza kumufasha kugishyikiriza polisi kuko hazamo ibijyanye n’urugomo.
Ngo yakomeje kwicara aho ategereje ko bamufasha kugera kuri polisi, ariko babanza gukemura ibindi bibazo by’abaturage bari bahaje, bigera ku mugoroba mu ma saa kumi atarajya kuri polisi, noneho baramubwira ngo natahe azagaruke bucyeye bwaho, ngo ni we bazaheraho bamufashe kugera kuri polisi.
Kuba bimutwaye iminsi ibiri ndetse agakora urugendo rw’amasaha ane ku munsi ngo biramuvuna, dore ko yirirwa atariye ndetse ntabashe no kugira umurimo yikorera, ariko kandi ngo ntabwo yareka gukurikirana ikibazo cye, cy’uwo muntu ushaka kumutwarira isambu.
Umuyobozi uhagarariye inzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ), Mutware Alain avuga ko bakira abaturage batandukanye barimo abafite imanza mu nkiko ndetse n’abaturage bafitanye ibibazo n’abaturanyi babo, bakabaha inama z’ibyo amategeko ateganya ku bijyanye n’ibibazo baba bafite.
Mutware yagize ati “hari umuturage uza adasobanukiwe amategeko yatubwira ikibazo cye, iyo dusanze nta burenganzira afite ku byo ashaka kuburana, tumubwira ko nta burenganzira afite, tukamubwira ko ibyo arimo kuburana ari amahugu.
Hari undi na we uza atazi uburenganzira bwe, tukamubwira ko ibyo ashaka kuburana abifiteho uburenganzira, tukamwereka n’inzira yanyuramo kugira ngo akurikirane ikibazo cye.”
Ngo hari n’igihe abayobozi b’inzego z’ibanze barenganya abaturage. Iyo abaturage bagannye iyo nzu itanga ubufasha mu by’amategeko, bakerekana akarengane kabo, ngo biba ngombwa ko babahuza n’umuyobozi uvugwa muri icyo kibazo, aho yaba akorera hose, guhera ku mudugudu kugeza ku karere.
Mutware avuga ko nubwo abaturage babagana ari benshi kandi harimo abafite ibibazo biremereye, bakora ibishoboka byose bakabakira, dore ko baba barimo gukora ari abakozi batatu.
Ati “tugerageza gukora mu buryo bwose bushoboka tukabarangiza uwo munsi tukabasubiza ibyo bifuza.”
Abakozi b’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko bakora guhera saa moya za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Intego bafite ngo ni ugufasha abaturage kumenya amategeko no kubasobanurira niba ibyo baburana bifite ishingiro cyangwa niba ari amahugu, no kurinda abaturage kujya mu manza zitari ngombwa.
Mu nzego bwite za Leta
Mu karere ka Rutsiro haboneka n’abaturage bakenera serivisi cyane cyane mu nzego z’ubuyobozi, abenshi muri bo bakaba ari ababa bafite ibibazo byerekeranye n’imanza cyangwa se ubwumvikane bucye hagati yabo n’abaturanyi babo.
Bimenyimana Fidele ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rutsiro avuga ko zimwe muri serivisi batanga ari izijyanye no gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati “mu miyoborere myiza twimakaje ko ibibazo by’abaturage bikemukira mu nteko z’abaturage, zikaba ziba muri buri kagari, buri wa kane wa nyuma w’ukwezi. Muri izo nteko z’abaturage rero usanga abaturage bafite ibibazo babivugiramo, noneho bikanoroha kuko ba baturage baje muri iyo nteko babafasha kugikemura.”
Bimenyimana avuga ko inteko z’abaturage ari bumwe mu buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage kuko usanga ibyo bibazo abaturage baba basanzwe babizi, kandi mu bigaragara umwanzuro ugenda uvamo ugasanga ushimishije, kuko n’utabashije kunyurwa akajya mu zindi nzengo nk’abunzi, usanga umwanzuro bakunze guhabwa ari nk’uwo inteko z’abaturage ziba zatanze.
Bamwe mu baturage ngo ntabwo bakunze kunyurwa n’imyanzuro akenshi iba yafashwe n’inzego zo hasi, ikaba ari yo mpamvu bakomeza kuzamuka, bityo urwego rw’ubuyobozi bagezemo na rwo rukabakira.
Bimenyimana avuga ko ku karere by’umwihariko bakira abaturage batanyuzwe n’imyanzuro yafashwe n’inzego zo hasi buri wa kabiri wa buri cyumweru, ariko bahagera bakabanza kwerekana ikayi y’umuturage iba irimo imyanzuro yafashwe n’inteko z’abaturage cyangwa n’ubuyobozi bw’umudugudu, noneho bakamufasha bahereye kuri iyo myanzuro yanditsemo, bikabafasha no kumenya aho ikibazo kiri ndetse no kugikemura.
Icyakora bamwe muri abo baturage bakomeza kubaza ibibazo byabo kugera ku rwego rw’akarere bakunze kugaragaza ko batoroherwa n’ikibazo cy’ingendo ku buryo hari abava mu mirenge ya Nyabirasi, Kivumu na Mukura bagakora urugendo rw’amasaha umunani n’amaguru kugira ngo babashe kugera ku karere.
Rimwe na rimwe ngo bagasanga nk’umuyobozi wari uhari mbere ya saa sita atakoreye ku biro wenda nka nyuma ya saa sita, bikaba ngombwa ko bacumbika, cyangwa se bakongera bagakora urundi rugendo rw’amasaha umunani n’amaguru bagasubirayo amara masa.
Kimwe mu bitegerejweho koroshya imitangire ya serivisi mu karere ka Rutsiro ni ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Karongi, Rutsiro na Rubavu, bikaba biteganyijwe ko uzatangira gukorwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|