Rutsiro : Biyemeje gushishikariza bagenzi babo kumvira Imana no kwitabira gahunda za Leta
Urubyiruko 450 rwo muri paruwasi ya Crête Congo Nil ruturuka mu mirenge itanu yo mu karere ka Rutsiro rwihaye intego yo kujya kubera intangarugero urundi rubyiruko bagenzi babo kugira ngo babashishikarize gukunda Imana no kwitabira gahunda za leta zigamije iterambere.
Iyi ntego bayihaye nyuma y’ingando y’iminsi ine basoje ku cyumweru tariki 15/12/2013, iyo ngando ikaba yaberaga kuri paruwasi ya Crête Congo Nil. Ni ingando yahurije hamwe urubyiruko rwiga n’urutiga rwo mu mirenge ya Murunda, Manihira, Rusebeya, Gihango na Mushubati.

Padiri Nshimyumuremyi Straton ushinzwe urubyiruko muri paruwasi ya Crête Congo Nil yasobanuye impamvu urwo rubyiruko rwahuye kandi rumwe rwiga urundi rutiga.
Yagize ati “Twifuje ko urubyiruko rwiga n’urutiga rwahurira hamwe muri iki gihe cy’ibiruhuko kugira ngo bose bahure, baganire, basabane bamenyane, bungurane ibitekerezo ndetse bamwe bamenye uko abandi babaho mu gihe cyitari icyo mu biruhuko kuko hari ababa badatekereza uko ubuzima bw’abandi bugenda kandi basangiye byinshi birimo amasano n’Ubunyarwanda.”
Iryo huriro ry’urubyiruko ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize, bose bemere Imana, kugira ngo ibyo bakora byose babikore neza mu isengesho, kandi bizabajyane bibageze mu ijuru.”
Ibikorwa byibanzweho n’abitabiriye iryo huriro harimo ibikorwa byahuje urubyiruko mu marushanwa y’umupira w’amaguru, amarushanwa ajyanye n’umuco Nyarwanda, imbyino gakondo, ikinamico ndetse n’imivugo kugira ngo urubyiruko rukomeze rusigasire umuco Nyarwanda.

Urwo rubyiruko kandi rwakanguriwe kurushaho gusenga, rushishikarizwa no kwitabira gahunda za Leta. Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro bwana Byukusenge Gaspard yifatanyije n’urwo rubyiruko, anabaganiriza kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Yasobanuriye urwo rubyiruko amateka y’u Rwanda n’ukuntu Abanyarwanda bo hambere bari babanye neza, ariko bakaza gucibwamo ibice, arusaba kunga ubumwe no gufatanya muri byose, no kwirinda amacakubiri.
Mu bindi biganiro byahawe urwo rubyiruko, harimo icyari kigamije kurukangurira kwirinda icyorezo cya SIDA no kurufasha gusobanukirwa ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere. Basobanuriwe kandi bakangurirwa ibijyanye no kwibumbira hamwe mu makoperative kugira ngo babashe kwiteza imbere mu bukungu n’ibindi binyuranye.
Abitabiriye iyo ngando y’urubyiruko bakoze n’umuganda ahagiye kubakwa inzu izajya ifasha abakora urugendo rutagatifu i Congo Nil ku ngoro yitiriwe umubyeyi Bikira Mariya, umubyeyi w’abakene mu idini ya Kiliziya Gatulika baha agaciro cyane.
Urubyiruko rwitabiriye iryo huriro ruvuga ko hari ingamba rutahanye mu mirenge rwaturutsemo, hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka irushishikariza kujya kwigisha no guhindura abandi, babagaragariza urugero rwiza mu byo bakora no mu myitwarire.

Umwe mu bitabiriye iryo huriro ry’urubyiruko witwa Nshimiyimana Cyprien yavuze ko agiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu bandi, bakazajya bamureba bakagira ibyo bamwigiraho, kuko ngo ijambo ry’Imana rivuga ko intungane izagaragazwa n’imbuto yera.
Mugenzi we witwa Benimana Solange na we witabiriye iryo huriro ry’urubyiruko avuga ko kuhaza atari uguta igihe. Agira ati “Guhurira mu ihuriro nk’iri si uguta igihe kuko iyo tuje hano tugomba guhura n’abandi, tukamenyana, tukunguka ubumenyi n’inshuti ndetse tukanacengerwa nyabyo n’ijambo ry’Imana kuko turisesengura tukarihuza n’ubuzima bwacu bwo muri iki gihe.”
Abitabira ihuriro ry’urubyiruko Gatulika aho muri paruwasi ya Crête Congo Nil baba ari benshi kandi ni gahunda ihoraho buri mwaka. Umwaka ushize iryo huriro ryitabiriwe n’urubyiruko 288, muri uyu mwaka ryitabirwa n’abagera kuri 450. Padiri mukuru wa paruwasi ya Crête Congo Nil yabwiye Kigali Today ko bateganya ko mu mwaka utaha bazahuriza hamwe urubyiruko rugera kuri 700.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|