Rutsiro: Biyemeje guca burundu imirire mibi mu bana

Abaturage bo mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko kurwanya imirire mibi bishoboka bakaba bamanura imibare ikomeje kuboneka muri ako karere gafite 44.4%, gusa ngo ku bufatanye n’ubuyobozi biyemeje gukemura burundu icyo kibazo.

Biyemeje guca burundu imirire mibi mu bana
Biyemeje guca burundu imirire mibi mu bana

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, avuga ko amezi atandatu ashize bakora igenzura buri kwezi ku mirire y’abana, kandi nta mwana ufite ikibazo mu mirire babonye.

Agira ati "Nta rindi banga twakoresheje uretse gushishikariza ababyeyi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire (ECD), umurenge wacu ubu ufite ingo mbonezamikurire 102 zifasha abana 2266, kandi umwana uri mu irerero abona indyo yuzuye kandi yubahiriza gahunda z’imirire."

Mwenedata avuga ko gukangurira ababyeyi kwita ku bana kuva babatwite kugeza umwana yujuje iminsi 1000, hamwe no kugira akarima k’igikoni biri mu bituma imirire mibi y’abana igabanuka.

Gufasha umwana kurwanya imirire mibi ntibigombera ubushobozi bwinshi n’ubwo benshi babura umwanya wo kwita ku bana no kubagaburira indyo yuzuye irimo; ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirwanya indwara kandi ibyo biboneka mu binyampeke, imboga, imbuto n’ibikomoka ku matungo.

Niyikiza Vestine, umuturage mu Kagari ka Biruyi mu Murenge wa Mushonyi, avuga kujyana umwana mu rugo mbonezamikurire byamufashije kumwitaho no kwita ku mirimo kurusha uko yiriranwa n’umwana akamuburira umwanya.

Agira ati "Mbere umwana wanjye ntaramujyana mu rugo mbonezamikurire sinamuboneraga umwanya wo kumwitaho uhagije kubera imirimo, ibi kandi byatumaga nkora imirimo yanjye ntatuje, ariko aho agiriye mu rugo mbonezamikurire, duhurizayo ibyo kurya bitandukanye bigahabwa abana, bakitabwaho. Barira ku gihe indyo yuzuye, ikirenze icyo bahabwa ubumenyi butandukanye bigaragaza ko ubwenge bw’umwana bukangurwa. Umwana wanjye yungutse ubumenyi bwinshi atari kumenya iyo aguma mu rugo kandi nanjye nabohotse kwikorera Imirimo."

N’ubwo Akarere ka Rutsiro kari mu turere dufite imibare myinshi ifite abana bafite imirire mibi, Mwenedata avuga ko mu mwaka ugiye gushira babonye abana batanu kandi nabo bavuyemo, ndetse hafatwa ingamba zituma nta mwana wongera guhura n’ikibazo cy’imirire mibi.

Ati "Kimwe mu byafashije gukumira imirire mibi ni ukuganiriza ababyeyi bakumva uruhare rwabo mu kwita ku bana hatabaye gusigana, ibi kandi bijyana no gukemura amakimbirane kuko bifasha imiryango gukorera hamwe."

Ntawuruhunga Abdul Majid, umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe gukurikirana amarerero no kurwanya imirire mibi, avuga ko icyo kibazo giterwa n’uko abaturage benshi batazi gutegura indyo yuzuye, ababyeyi bafite umusaruro ariko ntibawurye, byakwiyongeraho ababyeyi bafite abana benshi bitajyanye n’ubushobozi, bigatuma hari abana bagwa mu mirire mibi.

Ntawuruhunga avuga ko ubu Akarere ka Rutsiro kafashe ingamba zizatuma ikibazo cy’imirire mibi kivaho, harimo kongera amarerero afasha abana akava ku 1320 akagera 1449, bigatuma bafashwa mu mirire n’ababifitiye ubumenyi.

Akomeza avuga ko bizajyana no gukora igenzura rihoraho ku mikurire y’abana hamwe no kugenzura ko indyo igenerwa abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ibageraho uko bikwiye, kuko hari aho babisangira n’abandi bana kubera ubwinshi mu muryango.

Ntawuruhunga avuga ko Akarere ka Rutsiro gakomeje kugabanya imirire mibi kuko imibare kari gafite yagabanutse, aho mu kwezi kwa Mata babaruye abana 97 bafite imirire mibi harimo abari mu mutuku 20, mu gihe mu myaka yashize bari bafite abagera muri 400 na 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka