Rutsiro: Bishimiye ko ku isabukuru y’imyaka 25 ya FPR-Inkotanyi na bo bazaba ari abanyamuryango
Abamotari batandatu bo muri koperative COTAMORU ICYIZERE ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bishimye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuko bizatuma bafatanya n’abandi banyamuryango kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ubayeho.
Umwe muri abo banyamuryango bashya barahiye ku cyumweru tariki 21/10/2012 ni umukobwa witwa Ndacyayisenga Pélagie. Kimwe mu byo ashimira umuryango FPR-Inkotanyi ni uko iha agaciro umugore.
Yagize ati : “Impamvu niyemeje kujya muri FPR ni uko hari byinshi imaze kutugezaho, gender yaraje urabona ko ndi umumotari, bitandukanye na kera aho wasangaga umukobwa adashobora kurira moto cyangwa igare”.
Ndacyayisenga yahise anatorwa ku mwanya wungirije uhagarariye itsinda ry’abamotari bo muri koperative COTAMORU ICYIZERE bo mu muryango FPR-Inkotanyi.

Muri icyo gikorwa cyahuje abamotari b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri koperative COTAMORU ICYIZERE baboneyeho kuganira no gutekereza ku ruhare rwabo mu gutegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho.
Hatowe na komite nshya igizwe n’abantu batatu ihagarariye itsinda ry’abamotari bo muri koperative COTAMORU ICYIZERE bo mu muryango FPR-Inkotanyi.
Barigora Alexis utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ni we watorewe guhagararira iryo tsinda. We na bagenzi be batowe bavuga ko bafite ngamba zirimo kugeza ku banyamuryango amakuru ajyanye n’ibikorwa by’umuryango ku gihe.
Biyemeje kandi guteza imbere koperative yabo y’abamotari babifashijwemo n’umuryango FPR-Inkotanyi ndetse no gushishikariza urundi rubyiruko rw’abamotari bakorana muri koperative kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi.
Barateganya kandi gushishikariza abandi bantu b’igitsina gore kwitabira umurimo w’ubumotari kuko kugeza ubu mu karere kose ka Rutsiro habonekamo umumotari w’umukobwa umwe gusa.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro akaba n’umuyobozi wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere, Byukusenge Gaspard ni we wabafashije muri icyo gikorwa cyo kurahiza abo bamotari batandatu umuryango FPR-Inkotanyi wungutse.
Avuga ko kuba abamotari nk’urubyiruko bahura bakaganira kuri gahunda n’ibikorwa by’umuryango bitanga icyizere cy’iterambere ry’akarere n’igihugu cyose muri rusange.

Ati: “Izi ni imbaraga z’igihugu turi kumwe na zo. Nk’uko rero batwara abagenzi batandukanye, turashaka ko uwo atwaye azajya agenda amubwira ibyiza by’umuryango, ibyagezweho ndetse n’ibiri imbere, bashobora gukora ubukangurambaga mu buryo bworoshye bityo bagafasha umuryango gukomeza kwiyubaka no kugera ku ntego”.
Abo bamotari barateganya ko muri iki cyumweru bazatanga umusanzu wabo ku nzu urubyiruko rurimo rwubakira umukecuru utishoboye wo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, kugira ngo kizabe kimwe mu bikorwa bazagaragaza bagezeho ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyiumaze uvutse.
Koperative COTAMORU ICYIZERE igizwe n’abamotari 38. Muri bo 30 ni abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|