Rutsiro: Batatu bahawe ubupadiri basabwe guharanira ubumwe no kudahishira amakosa

Abari abadiyakoni batatu muri Kiliziya Gatulika bazamuwe bashyirwa ku mwanya w’ubupadiri, uyu muhango ukaba wabereye kuri paruwasi ya Crête Congo Nil mu karere ka Rutsiro tariki 12/07/2014.

Abahawe ubupadiri ni Mushimiyimana Paulin, Bamporineza Emmanuel na Murindangabo Frederick. Bose uko ari batatu biganye muri seminari nkuru ya Kabgayi, nyuma umwe akomereza mu Butaliyani, abandi babiri na bo berekeza muri seminari nkuru ya Nyakibanda.

Bashimiye Imana yabatoranyije ikabagira intumwa zayo, bashimira na Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Alexis Habiyambere, kuko yemeye kwakira icyifuzo cyabo cyo kwiyegurira Imana.

Batatu bari basanzwe ari abadiyakoni bazamuwe mu ntera bagirwa abapadiri.
Batatu bari basanzwe ari abadiyakoni bazamuwe mu ntera bagirwa abapadiri.

Bashimiye n’ababyeyi babibarutse bakabarera gikirisitu kandi bakabaha n’ibyo babaga bakeneye byose kugira ngo babashe kwiga amashuri. Bashimiye n’abarezi babigishije kuva mu mashuri abanza kugeza ku mashuri bize abemerera guhabwa ubupadiri.

Biyemeje ko bazitangira inshingano nshya bahawe bagamije gusana imitima y’abantu bose Imana izaba yaboherejeho.

Ibyo birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye inzego bwite za Leta harimo abayobozi b’ingabo na polisi mu ntara y’Uburengerazuba, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro na perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro.

Byukusenge Gaspard uyobora akarere ka Rutsiro yavuze ko uwo munsi ukomeye ku buryo utazibagirana mu mateka y’akarere ka Rutsiro.Yashimiye by’umwihariko Diyoseze ya Nyundo kubera uruhare igira mu iterambere ry’akarere ka Rutsiro ibinyujije mu bikorwa bitandukanye birimo nko kubaka amashuri, amavuriro, n’ibindi.

Abayobozi b'inzego bwite za Leta mu karere no mu ntara na bo bitabiriye ibyo birori.
Abayobozi b’inzego bwite za Leta mu karere no mu ntara na bo bitabiriye ibyo birori.

Yasabye abahagarariye inzego za Kiliziya Gatulika mu karere ndetse no mu ntara gukomeza gufatanya n’inzego za Leta mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage, abashishikariza kwita ku byateza imbere urubyiruko no kuruyobora mu nzira itunganye kuko rwugarijwe n’ibishuko, ndetse no gukangurira abaturage kugira ubuzima bwiza batanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Musenyeri Alexis Habiyambere uyobora Diyoseze ya Nyundo yabwiye abahawe ubupadiri ko inshingano bahawe zikomeye, abasaba kwitwararika no kwirinda ibishuko, dore ko bose basa n’abakiri mu myaka y’urubyiruko. Yabasabye kubaka amahoro muri kiliziya, ndetse no gukosora ibitagenda, abasaba kwirinda ubwoba no kureka umuco wo kudakosora ibitagenda birinda kwiteranya.

Yabasabye guharanira ubumwe bw’abakirisitu n’ubumwe bw’Abanyarwanda muri rusange, no guharanira gukemura amakimbirane, bunga abantu hagati yabo ndetse bunga n’abantu hagati yabo n’Imana.

Musenyeri Alexis Habiyambere wari uyoboye uwo muhango yasabye abapadiri bashya guharanira ubumwe no kugaragaza ibitagenda kugira ngo bikosorwe.
Musenyeri Alexis Habiyambere wari uyoboye uwo muhango yasabye abapadiri bashya guharanira ubumwe no kugaragaza ibitagenda kugira ngo bikosorwe.

Musenyeri Habiyambere yibukije abo bapadiri bashya ko bagomba kwirinda kuzerera hirya no hino mu zindi nyungu zabo bwite, abasaba kuboneka kenshi mu bice bagiye gukoreramo kuko bafite inshingano zo gufasha no kuba hafi y’abakirisitu bo muri za paruwasi boherejwemo.

Padiri Paulin Mushimiyimana yoherejwe gukora umurimo w’ivugabutumwa muri paruwasi ya Rambura, Padiri Emmanuel Bamporineza yoherezwa muri Paruwasi ya Kivumu, naho padiri Fréderic Murindangabo we yoherezwa mu kigo cy’urubyiruko cya Gatenga i Kigali kugira ngo ajye gufasha urubyiruko rugana icyo kigo.

Gutanga ubupadiri kuri abo badiyakoni batatu byahuriranye n’indi minsi mikuru irimo gutangiza umwaka wa Yubile y’imyaka 50 y’ishingwa rya paruwasi ya Crête Congo Nil. Ni paruwasi yatangiye mu 1965 bakaba bafite gahunda yo kumara umwaka wose bahimbaza ibyiza bamaze kugeraho muri iyo myaka 50.

Abitabiriye ibyo birori basususurukijwe mu mbyino zitandukanye.
Abitabiriye ibyo birori basususurukijwe mu mbyino zitandukanye.

Abafaratiri 12 na bo bahawe imirimo y’ubuhereza. Habayeho no gutaha inyubako nshya yiswe Cana House yubatswe na paruwasi ku bufatanye n’abakirisitu ikaba ifite agaciro ka miliyoni 46 n’ibihumbi bisaga800. Ni inyubako izajya yifashishwa n’abagenda muri ako gace bakeneye amacumbi.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka