Rutsiro: Batashye Station ya Polisi yubatswe n’abaturage
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 14/01/2016, abaturage b’Umurenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro baramukiye mu birori byo gutaha inyubako ya Station ya Polisi ya Rusebeya biyubakiye ubwabo.
Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo 20 zakusanyijwe n’abaturage b’Umurenge wa Rusebeya.

Aba baturage bubatse iyi Station ya Polisi nyuma y’uko muri buri murenge w’u Rwanda hashyizweho Station za Polisi.
Abanyarusebeya ngo bakaba barahisemo kwiyubakira inyubako ya Polisi mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bituma Polisi ibona aho izajya igenzereza ibyaha muri uyu murenge.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Juvenal Marizamunda, wifatanyije n’abaturage ba Rusebeya mu gutaha iyi nyubako ku mugaragaro, yabashimiye kuba bariyubakiye iyi nyubako ababwira ko bamaze gucengerwa n’umuco Umukuru w’Igihugu abatoza wo kwishakamo ibisubizo.
DCG Marizamunda yavuze ko ubwo Polisi yegerezwaga abaturage ku rwego rwa buri murenge byari ukugira ngo umutekano ukazwe kurushaho; bityo iyi nyubako ikaba izafasha Polisi y’u Rwanda gufatanya n’abaturage mu kurushaho kuwurinda.



Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo baturage bakoze igikorwa cy’indashyikirwa.Ibi bigaragaza ko bacengewe n’umuco wo kwishakamo ibisubizo dushishikarizwa buri gihe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.N’abandi baturage iki gikorwa gikwiriye kutubera urugero.
Abo baturage bakoze igikorwa cy’indashyikirwa.Ibi bigaragaza ko bacengewe n’umuco wo kwishakamo ibisubizo dushishikarizwa buri gihe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.N’abandi baturage iki gikorwa gikwiriye kutubera urugero.
ariko ni mumbwire ngo miliyoni 20, zatanzwe n’abaturage!mu buhe buryo se, ari umuganda wo birunvikana,ariko se miriyoni 20, ndunva bidashoboka yaba ari menshi yaravuye mu muganda,otherwise leta yaba yarabashyizeho igitutu cyo kuyatanga.polisi ubwayo nta bugdet igira ,
Police yacu ihora ku isonga ry’ibyiza
HAHA N’IMIFARISO MURI MABUSO SE?