Rutsiro: Bariga uko baca igwingira mu bana

Inyigo yakozwe mu Karere ka Rutsiro ku mikurire y’abana, yagaragaje ko kagifite urugendo mu guhangana n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, ubuyobozi bukaba burimo gukora ibishoboka ngo icyo kibazo gicike muri ako Karere.

Inyigo yakorewe ku bana 40,800 bo mu Karere ka Rutsiro igaragaza ko abarenga 4,000 bafite igwingira ryarenze igaruriro, kuko barengeje imyaka ibiri. Ikomeza igaragaza ko abana bagwingiye ari ibihumbi 14 bangana na 36% bavuye kuri 44%, n’ubwo muri 2010 igwingira ryari kuri 53%.

Ni umubare munini mu karere gasabwa kugera ku ijanisha rya 19% kugera mu mwaka wa 2024.

Ikibazo cy’igwingira kiboneka muri Rutsiro giterwa n’imyumvire y’abaturage idahinduka, kuko gakize ku biribwa birwanya imirire mibi haba imboga, amata n’isambaza.

Umurenge wa Rusebeya ucukurwamo amabuye y’agaciro cyane, ni wo ufite abana benshi bagwingiye ku kigero 60%. Abaturage bahatuye bavuga ko impamvu itera kwiyongera kw’igwingira ari ubumenyi bucye mu gutegura indyo yuziye, ubukene n’amakimbirane yo mu ngo, aho benshi bakorera amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye bayanywera.

Ababyeyi bafite abana bagwingiye bavuga ko abagabo bagombye kubafasha amafaranga bayajyana mu tubari.

Uyu ati "Umubyeyi w’umugore arera abana wenyine, kuko uwo kumufasha amafaranga akura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ayajyana mu kabari".

Ikindi kibazo bamwe mu babyeyi bagaragaza harimo kutamenya ibyo guha umwana, nyamara ubuyobozi bw’Akarere butanga ubufasha ku bana bafite igwingira bwashyizwe ku bigo nderabuzima.

Undi ati "Dufite ubukene, icyo ubonye nicyo uha umwana, cyaba ikijumba cyangwa ikirayi uramuhereza kuko uba ushaka icyamuramira."

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, avuga ko n’ubwo iyi mibare iri hejuru bafite ingamba zo kurwanya igwingira harimo kongera ubukangurambaga, bwiyongeraho gufasha abana bakoresheje abandi bayobozi mu kwita kuri aba bana.

Agira ati "Tugiye gukoresha uburyo bwo kubyara mu butisimu, aho buri muyobozi agomba gukurikirana abana bafite imirire mibi. Ibi bizafasha abana kuva mu mirire mibi kuko umuyobozi uzahabwa abana azajya akurikirana ko bahawe ibyo bagomba guhabwa."

Indi gahunda igomba kwihutisha kurwanya igwingira ni ugukoresha igikoni cy’umudugudu, kujyana abana mu irerero aho bahabwa ifunguro ryuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Musabyemariya Marie Chantal, avuga ko bashishikariza ababyeyi kugana igikoni cy’umudugudu.

Agira ati "Dushishikariza ababyeyi kwitabira igikoni cy’umudugudu bakiga gutegura indyo yuzuye, gupimisha inda bakimenya ko basamye ndetse bagashishikarizwa kubyarira kwa muganga."

Musabyemariya avuga ko abagabo bagomba kuba hafi abagore, haba kubaherekeza kwa muganga no kubafasha gushaka indyo yuzuye.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS mu 2020, bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, bwerekanye ko Uturere 13 dufite igwingira ku kigero cyo hejuru kurusha utundi turimo Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka