Rutsiro: Bari biteguye gutsinda amarushanwa ku miyoborere myiza ariko babura uburyo bwo kugera aho yabereye

Itsinda ry’abanyeshuri biga ku kigo cya Collège de la Paix mu karere ka Rutsiro ryababajwe n’uko ritabashije gufashwa kwitabira amarushanwa ku miyoborere myiza yabaye ku rwego rw’intara tariki 22/05/2014 mu gihe nyamara bari bamaze ukwezi n’igice babonye itike yo gukomeza nyuma yo kuba aba mbere ku rwego rw’akarere.

Ayo marushanwa ku rwego rw’intara yabereye mu karere ka Karongi gaturanye cyane n’akarere ka Rutsiro. Yitabiriwe n’abagiye batsinda amarushanwa yo ku rwego rw’uturere haba mu mivugo ndetse no mu ndirimbo.

Indirimbo y’itsinda ry’abo banyeshuri ryitwa Abishyize Hamwe yari yatsinze amarushanwa yo ku rwego rw’akarere, bakaba bari bamaze ukwezi n’igice barushaho kuyiryoshya neza kugira ngo bazayiserukane mu marushanwa yo ku rwego rw’intara.

Abagombaga guhagararira akarere mu marushanwa y'imiyoborere myiza bababajwe no gusezererwa batarushanyijwe.
Abagombaga guhagararira akarere mu marushanwa y’imiyoborere myiza bababajwe no gusezererwa batarushanyijwe.

Icyakora ntabwo babashije kwitabira ayo marushanwa kubera ko ku munsi nyir’izina w’amarushanwa bazindukiye ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro, dore ko ari ko kari gafite inshingano zo kubatwara no kubatunga kuri uwo munsi w’amarushanwa, ariko basanga akarere nta buryo kigeze gategura bwo kubafasha kwitabira ayo marushanwa.

Abo banyeshuri bananiwe kwiyumvisha ko basezerewe batagerageje amahirwe yabo, bakomeza gutegereza ko akarere kabaha uburyo bwo kugera ahabereye amarushanwa ariko baraheba. Ku isaha ya saa kumi z’umugoroba babajije aho amarushanwa ageze babwirwa ko agiye kurangira, bituma batakaza icyizere cyose bari bafite cyo kuyitabira no kuyatsinda, bafata inzira basubira mu kigo.

Umwe muri abo banyeshuri yagize ati “twababaye kabisa kuko ubusanzwe twageraga n’i Kigali ku rwego rw’igihugu tugatsinda amarushanwa.” Kuri iyi nshuro na ho ngo bari bifitiye icyizere kuko bumvise ibyo abitabiriye ayo marushanwa berekanye basanga iyo bagerayo bari kubarusha.

Batakaje icyizere saa kumi z'umugoroba babwiwe ko amarushanwa agiye kurangira.
Batakaje icyizere saa kumi z’umugoroba babwiwe ko amarushanwa agiye kurangira.

Iryo tsinda risanzwe rigizwe n’abanyeshuri 22 ariko bari bitabiriye ari icumi gusa nk’uko byari mu mabwiriza bari bahawe n’abateguye ayo marushanwa ku rwego rw’intara, usibye ko na bo batabonye uburyo buborohereza kugera ahabereye amarushanwa.

Kuba batabashije kwitabira ayo marushanwa ngo ni igihombo kuri bo, ku kigo cyabo ndetse no ku karere muri rusange bari basohotse bahagarariye.

Bimenyimana Fidele ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rutsiro yavuze ko umunsi w’amarushanwa ku rwego rw’intara akarere kawumenye bitinze ku buryo batabashije gutegura uburyo bwo korohereza iryo tsinda ry’abanyeshuri icumi ryagombaga kwitabira ayo marushanwa ku rwego rw’intara.

Yabasabye kwihangana no kudacika intege ahubwo bagakomeza imyiteguro kuko bashobora kuzagira amahirwe yo kwitabira andi marushanwa ateganyijwe mu bihe biri imbere.

Mu yandi marushanwa ya 2013 yibandaga ku kunoza imiturire mu cyaro, bari baserukiye intara babasha kwegukana umwanya wa kabiri ku rwego rw'igihugu.
Mu yandi marushanwa ya 2013 yibandaga ku kunoza imiturire mu cyaro, bari baserukiye intara babasha kwegukana umwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu.

Iryo tsinda ry’abanyeshuri ritabashije kugera ahaberaga amarushanwa ku rwego rw’intara ngo na ryo rigerageze amahirwe yaryo, umwaka ushize wa 2013 ryari ryasohotse rihagarariye intara y’Uburengerazuba, ribasha kwegukana umwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu mu marushanwa yibandaga ku buryo bwo kunoza no guteza imbere imiturire y’icyaro.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka