Rutsiro: Bahangayikishijwe n’imihanda mibi ituma badakora gahunda zabo ku gihe

Abagenzi bava mu karere ka Rutsiro berekeza hanze y’ako karere bahangayikishijwe no kutabona uko bagera aho bateganyije, kubera kubura imodoka zikora ari nke zitinya imihanda mibi.

Rutsiro nk’akarere kadakora kuri kaburimbo nta modoka zipfa kuza kuhakorera kubera umuhanda mubi bityo abagenzi bakaba bagorwa no kubona imodoka kuko n’izihakora ziba ari nke cyane.

umuhanda utarimo kaburimbo ngo wangiza ibinyabiziga.
umuhanda utarimo kaburimbo ngo wangiza ibinyabiziga.

Uwihoreye Aaron atuye I Congo Nil muri Rutsiro yiga iyakure mu ishuri nderabarezi rya KIE mu karere ka Rubavu, avuga ko bimubangamiye kuko hari igihe ategereza imodoka akamara amasaha menshi atarayibona yayibura agahendwa na moto cyangwa agasubika urugendo.

Agira ati” Nka njye ukunda guhora muri uyu muhanda birampangayikishije kuko hari igihe ntajya kwiga kubera ko imodoka yansize kuburyo binsaba kuzinduka nka sa moya wenda nkayibona sa munani.”

Imodoka iyo ije barayirwanira kugirango badasigara.
Imodoka iyo ije barayirwanira kugirango badasigara.

Gusa n’ubwo ku ruhande rw’abagenzi batangaza ko babura imodoka zibatwara n’abashoferi batangaza ko iyi mihanda mibi ya Rutsiro ituma ngo badakora nk’uko babyifuza.

Habumugisha Eric Atwara abagenzi kuva Rubengera kugera I Rubavu akaba akora inshuro imwe ku munsi avuga ko bibangamira aba shoferi kuko abagenzi baba ari bake ku buryo usanga hari aho bagera bakabategereza bityo bakagera aho bahagarara bwije ku buryo batasubirayo ngo batware abandi.

abamotari babyuririraho bagahenda abagenzi.
abamotari babyuririraho bagahenda abagenzi.

Ati” Ikibazo cy’iyi mihanda si abagenzi kibangamira gusa ahubwo natwe abashoferi kiratugora cyane kuko imikorere iba mibi kubera ko tudakora inshuro nyinshi kubera tugenda duhagarara tubategereza tukagera nk’I Rubavu bwije tutasubira i Rubengera.”

Muri uyu muhanda Rubengera-Rubavu hanakoramo Bisi ya ONATRACOM ariko ikora nayo inshuro imwe ku munsi ku buryo iyo igusize ntunabone Taxi ushobora guhendwa na moto cyangwa ugasubika urugendo.

Bisi ya ONATRACOM iyo igusize ushobora kutajya aho wajyaga cyangwa ugatega moto ihenze.
Bisi ya ONATRACOM iyo igusize ushobora kutajya aho wajyaga cyangwa ugatega moto ihenze.

Imihanda mibi ya Rutsiro si abagenzi n’abashoferi ibangamira gusa kuko n’ubuyobozi bw’akarere butangaza ko hari igihe ibangamira imikorere yabo cyane cyane nk’iyo batumiye abantu mu nama kandi baturuka hirya no hino bityo bagatinda inama igatinda gutangira.

Uyu muhanda Rubengera-Rubavu ngo inyigo yo kuwukora iri gukorwa dore ko abaturage batuye ku nkengero zawo bamaze kwimurwa cyokora ntibatangaza igihe imirimo yo kuwukora izatangirira.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka